00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mulundi: Abategarugori baremeza ko umugore adakwiye kwigira umutware kubera uburinganire

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 9 March 2013 saa 03:02
Yasuwe :

Abaturage batuye Umudugudu wa Burwi, Akagari ka Kabaya mu Murenge wa Mulundi mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, bavuga ko uburinganire bw’umugabo n’umugore ari ukujya inama bidakwiye ko umugore yigira umutware w’urugo kubera uburinganire.
Ubwo abaturage b’uyu murenge baganiraga na IGIHE ku ya munani Werurwe 2013 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore, umugore witwa Uwiragiye yatangaje ko uburinganire kuri we ari uguhuza hagati y’umugabo n’umugore; bitandukanye no mu bihe (…)

Abaturage batuye Umudugudu wa Burwi, Akagari ka Kabaya mu Murenge wa Mulundi mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, bavuga ko uburinganire bw’umugabo n’umugore ari ukujya inama bidakwiye ko umugore yigira umutware w’urugo kubera uburinganire.

Ubwo abaturage b’uyu murenge baganiraga na IGIHE ku ya munani Werurwe 2013 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore, umugore witwa Uwiragiye yatangaje ko uburinganire kuri we ari uguhuza hagati y’umugabo n’umugore; bitandukanye no mu bihe byashize aho wasangaga umugabo mu rugo ari akamana.

Uwiragiye akomeza avuga ko mu Murenge wa Murundi hari abagore bafata uburinganire uko butari, ariko ngo ntabwo babigirimo amahirwe kuko abagabo babo babacika bakajya kwishakira inkumi umugore agasigarana agahinda cyangwa umugabo akemera akajya ahandi kugira ngo abone amahoro.

Uwiragiye avuga ko ikiruta byose ari ukubahana hagati y’umugabo n’umugore.

Karekezi Celestin na Turatsinze Augustin, abagabo batuye mu Mudugudu wa Burwi muri uyu murenge, batangarije IGIHE ko ubusanzwe uburinganire ari ubwumvikane bw’umugabo n’umugore; ariko ubu ibi ngo ntabwo ari ko bimeze kuko muri iki gihe udashobora kubuza umugore wawe kugira aho ajya kuko bigize abagabo. Aba basaza bavuga ko bafite icyizere ko akagoroba k’ababyeyi gashobora kuzafasha abagabo bo muri uyu murenge kumvisha abagore uburinganire icyo ari cyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .