Ku wa kabiri tariki 3 Nyakanga, muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930) habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uyu muhango wabereye mu nzu mberabyombi ya Gereza witabiriwe n’abagororwa bo muri iyi Gereza n’abayobozi babo, ndetse n’abahoze ari abagororwa kuri ubu bafunguwe.
Gahema Ruth Umuyobozi Mukuru wa Gereza ya Kigali, yavuze ko nk’uko buri mwaka habaho kwibuka niko no muri gereza nabo buri mwaka bibuka, kandi ngo muri uyu mwaka abagorarwa benshi barabyitabiriye ndetse hari n’abatanze ubuhamya, ubwo habonetse abagabo babiri n’abagore babiri batanga ubuhamya kubyo bakoze mu 1994.
Umutesi Scovia wahoze ari umugororwa muri Gereza, yavuze ko we na bagenzi be bagize Umuryango w’Ubumwe n’Ubwiyunge basohotse muri gereza bagize igitekerezo cyo kwimakaza umuco wo kwibuka mu magereza, bahereye muri gereza ya Kimironko, i Gitarama n’izindi, bakaba basoreje muri Gereza ya Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO