Ubukungu bw’u Rwanda biteganyijwe ko muri uyu mwaka buzazamuka cyane kurusha umwaka ushize wa 2011, bitewe ahanini n’impinduka zabaye mu nzego z’ubuhinzi n’inganda nkuko bitangazwa na Guverineri wa Banki Nkuru Ambasaderi Gatete Claver.
Amakuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), atangaza ko u Rwanda rwabashije kwitwara neza mu ihungabana ry’ubukungu ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere nka Kenya, Uganda na Tanzania.
Umusaruro w’igihugu wazamutseho 8.6% mu mwaka wa 2011, mu gihe umwaka ubanza wari wazamutseho 7.2%, ibi bikaba byaratewe ahanini n’ivugurura ry’ubworozi, inganda n’izindi serivisi.
“Ubu dufite amahirwe menshi yo kurenga kuri uwo musaruro(…). Turimo turabona impinduka mu nganda, ibi byiyongera ku mpinduka nziza zigaragara mu buhinzi”. Ibi bikaba byaravuzwe na Geverineri Gatete.
Muri Werurwe uyu mwaka, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari cyari cyatangaje ko ubukungu bw’ibihugu bidakora ku nyanja buzazamuka bukava kuri 7.5 bukagera ku 8% mu myaka ibiri iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO