Ruswa ishingiye ku gitsina ikomeje gutungwa agatoki muri za Kaminuza n’amashuri yisumbuye, ibyo bikamakazwa n’imvugo zidasanzwe zikoreshwa cyane ko ngo hari abagomba gutanga ikiguzi ngo bagere ku manota.
Nk’uko umuryango utegamiye kuri Leta Transparency International Rwanda wabitangaje mu bushashatsi bashyize ahagaragara, ruswa ishingiye ku gitsina iravugwa hirya no hino mu mashuri makuru n’ayisumbuye, ndetse hamwe na hamwe ugasanga bafite n’imvugo bakoresha ku buryo utabizi atamenya icyo bavuze, ariko mu by’ukuri bavuze ruswa.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina itangwa aho abanyeshuri bashaka guhabwa amanota batakoreye.
Imvugo i Buyoga n’i Bugarama, umuntu yagira ngo ni ahantu runaka haba havugwa, dore ko mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo hari ahitwa i Buyoga, na ho Bugarama ahamenyerewe ni mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rusizi ariko hari n’ahandi hafite iryo zina nko mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rugarama n’ahandi.
Kunyura i Bugarama, baba bashaka kuvuga ko umwarimu kugira ngo atange amanota ku bantu b’igitsina gore babanza kuryamana na bo.
Guca i Buyoga, bikoreshwa n’abanyeshuri bo muri za Kaminuza, bashaka kuvuga ko umwarimu runaka, kugira ngo atange amanota babanza kumugurira inzoga ku banyeshuri b’igitsina gabo.
Byifashe bite muri za Kaminuza?
Muri za Kaminuza Umunyamakuru wa IGIHE yashoboye kugeramo, abanyeshuri bazigamo na bamwe mu bayobozi bazo, batangaza ko ruswa ishingiye ku gitsina itangwa hagurwa amanota, ndetse no mu gihe cyo kwandika igitabo gisoza amasomo ngo birakorwa, ngo n’ubwo kumenya uyitanga bitoroshye.
Umunyeshuri XY, wiga muri imwe muri za Kaminuza ziri mu mujyi wa Kigali, waganiriye na IGIHE yadutangarije ko hari abarimu bo muri za Kaminuza batarekura amanota kugira ngo akunde abone uko ahabwa amafaranga cyangwa se aryamane n’abanyeshuri.
Ku kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina, undi munyeshuri ZP, na we wiga muri Kaminuza, yadutangarije ko aho kugira ngo atsindwe yakwemera kuryamana n’umwarimu cyane ko ngo abenshi bimana amanota ari cyo baba bagambiriye.
Dr. Rutungwa Eugène umuyobozi ushinzwe amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatangarije IGIHE ko kuvuga ngo iyi ruswa irahari cyangwa ntihari bigoye, kuko uburyo itangwamo ari ibanga rikomeye. Ariko ngo bakora uko bashoboye mu gushishikariza abanyeshuri kwirinda kugura amanota, kuko uwafatwa akora ayo makosa yirukanwa burundu muri Kaminuza.
Padiri Dr Karekezi Dominique Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo (INATEK), yabwiye IGIHE ko iyo ruswa ntawahakana ko itadatangwa, ariko ngo nta bimenyetso byayo bafite.
Padiri Karekezi yavuze ko hari umwarimu ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, wirukanwe mu mwaka wa 2007, akekwaho kwaka abanyeshuri amafaranga akabaha amanota, ariko ngo kuva icyo gihe nta wundi urakekwaho icyo cyaha uramenyekana.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Padiri Dr. Kagabo Vincent, yavuze ko izi mvugo zikoreshwa n’abanyeshuri zigaragaza ko iyo ruswa ishobora kuba itangwa, ariko nta kimenyetso gifatika gihari.
Mu mashuri yisumbuye na ho irahavugwa?
Alirwanda Frederic, Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri ryisumbuye, Groupe Scolaire AIPER Nyandungu, atangaza ko iyo ruswa mu kigo cyabo itaharangwa ariko aho yaba iri byaba ari iy’amafaranga ahanini ikomoka ku mushahara muto abarimu bahabwa, na none bigaterwa n’abayobozi b’ibigo badafata umwanya wo kuganira n’abarimu. Na we ntahamya ko igaragara ariko bivugwa.
Ntibyoroshye kumenya uwatanze iyo ruswa ndetse n’uwayihawe, bikaba bisaba uruhare rwa buri wese kugira ngo ruswa ishingiye ku gitsina icike burundu mu mashuri.
























TANGA IGITEKEREZO