00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Amazu abiri y’ubucuruzi yibasiwe n’umuriro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 October 2012 saa 03:55
Yasuwe :

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi y’uwitwa Nsanzimfura Venant ukorera mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze muri santeri ya Kampara kuri uyu wa kabiri.
Nk’uko bivugwa n’abaje kuzimya uyu muriro, ngo wahereye ku muryango umwe urazamuka ukongeza n’undi wacururizagamo byari byegeranye byose birashya.
Amakuru dukesha Orinfor avuga ko abahishije amaduka bose nta bwishingizi na bumwe bari bafite, ku buryo bikwiye kubera isomo n’abandi batishingana.
Ba nyir’aya maduka bavuga ko (…)

Ba nyir’aya maduka bavuga ko ibyahiye byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshanu n’esheshatu.

Mu gihe nta bwishingizi bari bafite ku bicuruzwa byabo, baragirwa inama abandi bacuruzi ko bajya bashinganisha ibyo bacuruza kugira ngo igihe habaye impanuka ntibasigare baririra mu myotsi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages