Mu rwego rwogukusanya inkunga yo gushyigikira Ikigera Agaciro Development Fund, Akarere ka Musanze nako ntikasigaye inyuma muri iki gikorwa. Kuri uyu wa kane tariki 13 Nzeri 2012 hakusanyijwe akayabo ka miliyoni 734 ibihumbi 240 n’amafaranga 222 yo gushyigikira iki kigega.
Uyu muhango wari wahuje abantu benshi, harimo abatuye muri aka Karere ndetse n’abahakomoka.
Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yongeye gusaba abayobozi kumenya ko ari abagaragu b’abaturage bayobora. Ababwira y’uko badashobora kwihesha agaciro badatanze serivisi nziza kubo bashinzwe kuyobora.
Bamwe mu batanze inkunga iruta Oy’abandi higanjemo amashuri makuru abarizwa muri aka karere, nk’ishuri rikuru ryigenga rya INES Ruhengeri ryatanze akayabo ka miliyoni 30, aho umuyobozi w’iri shuri Dr Padiri Niyibizi Déogratias yatanze impanuro avuga ko Abanyarwanda batagomba gutegereza akimuhana kaza imvura ihise, kuko hari n’ubwo ihita ntikaze.
Nsengiyumva Albert, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko igishimishije ari uburyo Abanyarwanda b’ingeri zose bagaragaza ubushake bwo gushyigikira iki kigega.
Ati “Hari ubwo Abanyarwanda batekerezaga ko bagomba gutungwa n’inkunga zituruka ahandi. Ibi byadusubije inyuma cyane kandi bigomba guhinduka”.
Bamwe mu bagaragaje ubwitange budasanzwe, harimo n’abasigajwe inyuma n’amateka, bavuze ko ibyo Leta y’u Rwanda yabakoreye ibakura mu mashyamba ndetse no mu bwigunge, bagomba kuyibyitura batanga umusanzu wabo mu kigega AgDF.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kazwiho kurangwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, n’ubukerarugendo bituma harangwa amahoteli menshi n’urujya n’uruza rw’abantu.
























TANGA IGITEKEREZO