00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Gukoresha ibiyobyabwenge ntibyatuma umuntu agira ijambo mu bandi

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 13 February 2013 saa 12:26
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa polisi mu Karere ka Musanze, burasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko birwicira ubuzima kandi bikanabatesha agaciro ku buryo batabasha kugirirwa icyizere mu ruhame.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cya “Community policing mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2013, hamenwe ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse urubyiruko rugaragarizwa ububi bwabyo n’ingaruka bigira ku buzima.
Spt Karangwa Mulenge, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, (…)

Ubuyobozi bwa polisi mu Karere ka Musanze, burasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko birwicira ubuzima kandi bikanabatesha agaciro ku buryo batabasha kugirirwa icyizere mu ruhame.

Ubwo hatangizwaga icyumweru cya “Community policing mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2013, hamenwe ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse urubyiruko rugaragarizwa ububi bwabyo n’ingaruka bigira ku buzima.

Spt Karangwa Mulenge, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, yagaragaje ubwoko butandukanye bw’ibiyobyabwenge byafashwe, byaba ibihacururizwa n’ibyahanyuraga; yerekana n’ububi bwabyo.

Yasabye urubyiruko gufata iya mbere bakirinda gukoresha ibiyobyabwenge, kuko ahanini ari rwo rukunda gufatirwa muri aya makosa. Yongeyeho ko bibangiriza ubwonko, bigatuma batagira icyo bimarira cyangwa icyo bamarira igihugu.

Spt Gahima Francis ushinzwe ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara, yavuze ko amategeko ahana buri wese ukoresha, ucuruza, utwara cyangwa ugaragaweho n’ubufatanyacyaha ubwo ari bwo bwose mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yavuze kandi ko uretse kugira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha ibiyobyabwenge binadindiza ubukungu bw’igihugu, kuko ufashwe afungwa ntateze imbere umuryango we n’igihugu cye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages