00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Hatanzwe telefoni zo gutangiraho amakuru y’ibiza

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 21 May 2012 saa 07:46
Yasuwe :

Ikoranabuhanga nka kimwe mu byihutisha akazi, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ibiza byugarije uduce dutandukanye tw’Igihugu cy’u Rwanda twugarijwe n’ibiza muri iyi minsi, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi MIDMAR, tariki ya 17 Gicurasi 2012, yashyikirije Abakozi bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage bo mu Mirenge yose igize Akarere ka Musanze telefoni zigendanwa.
Hatanzwe telefoni mu mirenge yose igize Akarere uko ari cumi n’itanu.Telefoni zatanzwe ni izigiye kujya (…)

Ikoranabuhanga nka kimwe mu byihutisha akazi, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ibiza byugarije uduce dutandukanye tw’Igihugu cy’u Rwanda twugarijwe n’ibiza muri iyi minsi, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi MIDMAR, tariki ya 17 Gicurasi 2012, yashyikirije Abakozi bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage bo mu Mirenge yose igize Akarere ka Musanze telefoni zigendanwa.

Hatanzwe telefoni mu mirenge yose igize Akarere uko ari cumi n’itanu.Telefoni zatanzwe ni izigiye kujya zifashishwa mu guhanahana amakuru ku buryo bwihuse ku bijyanye no kunoza imicungire y’ibiza, haba ibiza byabaye cyangwa bigaragara ko bishobora kuba. Bahawe telefoni, Simcards n’ikarita y’amafaranga ibihumbi bitanu(5,000 Frw).

Nyuma yo kwakira telefoni, bahawe amabwiriza ajyanye n’ingingo zizibandwaho mu gutanga ubutumwa bugufi igihe hari icyiza cyabaye. Mu iri ibyo biza harimo imyuzure, inkangu, umuyaga ukabije cyangwa imvura nyinshi ivanze n’inkuba, umuyaga n’urubura, inkongi y’umuriro, umutingito cyangwa iruka ry’ibirunga.

Mu gihe nta kiza cyabaye, hazajya hatangwa ubutumwa bugufi bukubiye mu ijambo rimwe gusa ari ryo: NTR (Nothing To Report). Ubutumwa buzajya bwoherezwa buri munsi ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’). Igihe habaye ikibazo, bwoherezwa ako kanya ikiza kikiba.

Nyuma y’aya mabwiriza, abazihawe bashimiye Minisiteri kuba yarafashe ingamba zibunganira mu kazi kabo, ariko banavuga ko byaba byiza baramutse banahawe uburyo bubafasha kugera aho ikiza cyabereye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages