00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Ikirombe cyagwiriye babiri umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe na

ORINFOR

Kuya 20 December 2012 saa 07:40
Yasuwe :

Mu kagari ka Mburabuturo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, ikirombe cyagwiriye abantu babiri umwe arakomereka undi yitaba Imana. Ubuyobozi burashishikariza abaturage gushishoza bakirinda kujya mu birombe ahanini biba bidafite ubwishingizi, kugira ngo barengere ubuzima bwabo ndetse n’ubw’imiryango yabo.
Ahagana saa mbili za mu gitondo ku itariki ya 17 Ukuboza 2012 ni bwo ikirombe cyagwiriye umugore n’umugabo bahita bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri. Bucyeye bwaho umugore witwaga (…)

Mu kagari ka Mburabuturo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, ikirombe cyagwiriye abantu babiri umwe arakomereka undi yitaba Imana. Ubuyobozi burashishikariza abaturage gushishoza bakirinda kujya mu birombe ahanini biba bidafite ubwishingizi, kugira ngo barengere ubuzima bwabo ndetse n’ubw’imiryango yabo.

Ahagana saa mbili za mu gitondo ku itariki ya 17 Ukuboza 2012 ni bwo ikirombe cyagwiriye umugore n’umugabo bahita bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri. Bucyeye bwaho umugore witwaga Bayavuge Angelique yitaba Imana mu bitaro umugabo we arasezererwa kuko yari yorohewe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Amiel Ndahiro yagiriye inama abaturage muri rusange ko bagomba kujya mu kirombe icyo ari cyo cyose babanje kwishinganisha, kugira ngo barengere ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo na ba nyir’ ibirombe na bo bagashaka ubwishingizi kugira ngo barengere ubuzima bw’abo bazakoresha.

Iki kirombe gicukurwamo amabuye asanzwe yo kubakisha azwi ku izina ry’urugarika. Cyagwiriye abantu babiri umugabo arakomereka naho umugore yitaba Imana, asiga umwana w’imyaka itanu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages