00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Misago yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na

Olivier Muhirwa na Kwizera Emmanuel

Kuya 15 March 2012 saa 03:54
Yasuwe :

Nyuma y’aho yitabiye Imana ku wa Mbere tariki ya 12 Werurwe, kuri uyu wa Kane nibwo Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro Musenyeri Misago Augustin yashyinguwe mu cyubahiro.
Umuhango wo gushyingura no gusezera bwa nyuma kuri Musenyeri Augustin Misago, wabereye mu Ntara y’Amajyepfo muri Katederali ya Gikongoro kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gashyantare 2012, aho yari amaze imyaka igera kuri 20 ari umuyobozi w’iyi Diyosezi.
Uyu muhango wari witabiriwe n’imbaga y’Abakiririsitu ba Diyoseze ya (…)

Nyuma y’aho yitabiye Imana ku wa Mbere tariki ya 12 Werurwe, kuri uyu wa Kane nibwo Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro Musenyeri Misago Augustin yashyinguwe mu cyubahiro.

Umuhango wo gushyingura no gusezera bwa nyuma kuri Musenyeri Augustin Misago, wabereye mu Ntara y’Amajyepfo muri Katederali ya Gikongoro kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gashyantare 2012, aho yari amaze imyaka igera kuri 20 ari umuyobozi w’iyi Diyosezi.

Uyu muhango wari witabiriwe n’imbaga y’Abakiririsitu ba Diyoseze ya Gikongoro, ndetse n’abandi baturutse imihanda yose hirya no hino ku Isi, bari biganjemo abihayimana bo mu idini Gatolika n’abo mu yandi matorero.

Intumwa yoherejwe na Papa Benedigito wa XVI, yari Salvatore Pernicano uturuka mu gihugu cy’u Buhinde, yagarutse ku bihe Musenyeri Misago yagiye anyuramo harimo no mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yagize ati: “Tukimara kumenya inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Nyakwigendera Nyiricyubahiro Musenyeri Augustin Misago, umuyobozi wa Diyosezi ya Gikongoro, Umuryango w’iyogezabutumwa mu mbaga y’Imana wibutse uyu mushumba witanze kandi yuje umurava, ubuzima bwe bwaranzwe n’umubabaro mu gihe cya jenoside ndetse no mu myaka yakurikiyeho”.

Salvatore yakomeje agira ati: “Abakuru n’abandi bakurikiyeho, bifatanyije n’abandi mu isengesho rihamya ko yasubiye mu nzu ya Data”.

Mu handi bafashe amagambo barimo abahagarariye umuryango we, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, uhagarariye abapadiri bo muri Diyoseze ya Gikongoro, uhagarariye Abakirisitu ba Diyoseze ya Gikongoro ndetse n’abandi bari bitabiriye uyu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Musenyeri Misago, bagarutse ku byamuranze kuva akiri umwana kugera atabarutse, ndetse banagaruka ku bigwi bye nk’umwe mu bahanga kandi bari bafatiye runini Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ndetse na Diyoseze ya Gikongoro by’umwihariko.

Musenyeri Misago yari umwe mu bayoboye ihindurwa mu Kinyarwanda rya Bibiliya Ntagatifu ikoreshwa n’idini Gatolika na Bibiliya Ijambo ry’Imana mu rurimi rw’Ikinyarwanda ikoreshwa n’Abaporoso.

Mu buhamya bwatanzwe ni uko yabikoze mu rwego rwo kugeza ibyanditswe byera kuri bose atanga umwanya we n’ubushobozi bwe abinyujije cyane cyane mu rwego rw’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique au Rwanda) yabereye umuyobozi w’inama y’ubutegetsi. Ubu butumwa bukaba bwoherejwe na Perezida w’inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda Musenyeri Alexis Birindabagabo.

Muri uyu muhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Musenyeri Misago, hagarutswe ku bikorwa yagiye akorera Kiliziya Gatulika, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere yagejeje ku batuye Intara y’Amajyepfo by’umwihariko Diyoseze ya Gikongoro, birimo amashuri, ibigo nderabuzima, amaparuwasi na santarali zubatswe byose byaganishaga mu iterambere rya roho ndetse n’iry’umubiri ry’abatuye muri aka karere.

Imbaga yaje kumuherekeza

Ese Ubundi Musenyeri Misago yari muntu ki?

Musenyeri Misago ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 30 y'amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho (Foto: Cyril Ndegeya)

Musenyeri Misago yari mwene Barambanza na Mukamparirwa, yavutse mu mwaka w’1943, mu cyahoze ari Komine ya Kinyami, Perefigitura ya Byumba, muri iki gihe ni mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru.
Misago yabatijwe ku italiki ya 17 Gicurasi 1956 muri Paruwasi avukamo ya Nyagahanga, naho isakatamentu yo gukomezwa ayihabwa ku ya 1 Ukuboza 1956.

Amashuri yize

Mu buzima bwe akiri umwana Misago yavugaga ko azaba umupadiri, ndetse nyuma yo kurangiza amashuri abanza yize kuri Paruwasi ya Nyagahanga kuva mu w’1952 kugeza muw’1958, yakomeje ay’Iseminari aho yatangiriye mu Iseminari Nto ya Rwesero kuva mu w’1958 kugeza mu w’1963, ayakomereza mu Iseminari nto ya Kabgayi kuva mu w’1963 kugeza mu w’1965.

Misago arangije amashuri yisumbuye yakomeje inzira imuganisha mu Bufaratiri ndetse no ku Busaserodoti, aribwo yajyaga gukomeza amashuri ye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva 1965 kugeza mu w’1971 aho yize imyaka ibiri ya Filozofiya n’imyaka ine ya Tewolojiya yitegura guhabwa Ubusaseridoti.

Nyuma yo kwiga ayo mashuri ntiyagarukiye aho kuko yakomeje gutyaza ubwenge aho yagiye kwiga “Sciences patristiques”( Amasomo ajyanye n’ubumenyi bw’abakurambere ba Kiliziya) i Roma muri “Institut patristique "Augustinianum" kuva mu w’1974 kugeza mu w’1979. Yahavanye impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya n’impamyabumenyi y’ikirenga mu byerekeranye n’abakurambere ba Kiliziya.

Musenyeri Misago si ubuhanga mu by’abakurambere ba Kiliziya gusa yari yaramenye gusa kuko hejuru y’ibyo yari avanye i Roma hiyongereyeho kumenya indimi zigera ku ndwi arizo: Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani, Ikilatini, Ikidage, ndetse n’Ikigereki gikoreshwa muri Bibiliya.

Nyuma y’aho Misago aherewe Ubusaserodoti kuwa 28 Kamena 1992 yabaye umurezi mu Iseminari Nto ya Rwesero, kuva muri Nzeli 1971 kugeza muri Nyakanga 1974, ubwo kandi muri icyo gihe yafashaga abapadiri ba Seminari ya Rwesero.

Imirimo yakoze

Nyuma yo kurangiza amasomo i Roma, yabaye umwarimu w’iby’abakurambere ba Kiliziya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva mu w’1980 kugeza muri Nyakanga 1992.

Misago yabaye ushinzwe iby’amasomo muri iyo seminari kuva muri Nzeli 1981 kugeza mu Kuboza 1983, maze kuva muri Gashyantare 1984 kugeza muri Nyakanga 1992 aba umuyobozi w’iyo Seminari.

Uretse ibyo kandi Misago yabaye umwe mu bagize komisiyo zinyuranye z’Inama y’Abepisikopi Gatulika yo mu Rwanda, harimo Komisiyo ishinzwe iby’Abasaseridoti kuva mu w’1982 kugeza mu w’1992.

Musenyeri Misago kandi yabaye muri komisiyo ishinzwe guhindura mu Kinyarwanda inyandiko za Liturujiya kuva mu w’1981 kugeza mu w’1992, yabaye kandi muri komisiyo y’iby’amabonekerwa y’i Kibeho, aba mo muri komisiyo ishinzwe guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda ariyo yavuyemo Bibiliya Ntagatifu kuva mu w’1984 kugeza mu w’1990.

Misago yanditse inyandiko nyinshi zishingiye ku bushakashatsi yakoraga, binatangazwa mu binyamakuru binyuranye byo mu gihugu haba mu rurimi rw’ Ikinyarwanda ndetse n’urw’Igifaransa.

Yabaye umuyobozi w’inama zinyuranye ku byerekeranye n’ihuzwa ry’ukwemera kwa Gikristu n’umuco wa Kinyarwanda anaba Umwepisikopi wa mbere wa Diyosezi ya Gikongoro kuva ku itariki ya 30 Werurwe 1992 , bityo aba umwe mu bagize inama y’Abepisikopi Gatulika yo mu Rwanda.

Misago kandi yabaye muri Komisiyo nyinshi za Kiliziya Gatolilka ndetse akaba zimwe muri zo yari anazibereye umuyobozi.

Misago kandi ni umwe mu Basenyeri bo mu Rwanda wafunzwe, aho yamaze umwaka usaga umwe muri Gereza Nkuru ya Kigali akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi biza kurangira abaye umwere.

Yitabye Imana kuwa 12 Werurwe aguye mu biro bye, akaba yari afite imyaka 69 y’amavuko. Kugeza ubu icyamwishe ntikirashyirwa ahagaragara n’ubwo bamwe bakekako yaba yarazize indwara y’umutima.

Foto: Mwizerwa Gilbert


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages