Umuryango udaharanira inyungu Project Healthy Children urakangurira Abanyarwanda kwitondera imirire no gufata amafunguro yujuje ubuziranenge kugira ngo umubiri wabo ugire imbaraga n’ubwenge birusheho gukora neza.
Project Healthy Children, ni umuryango w’Abanyamerika ukorana na Ministeri y’ubuzima hagamijwe ubufatanye mu gutegura gahunda, kuzamura urwego rw’imirire no gukangurira Abanyarwanda kujya bafata amafunguro yongererewe intungamubiri(fortified food).
Mu kiganiro twagiranye, Laura Rowe, umuyobozi ushinzwe imirire muri uyu muryango, yadutangarije ko muri rusange Abanyarwanda bagaragaje ko bumva neza iyi gahunda, ariko avuga ko kubyinjiza mu buzima bwabo bwa buri munsi ari cyo kigikomeye.
Asaba abantu kudatinya ibi biribwa byongerewe intungamubiri kuko nta ngaruka zabyo, nta n’ikintu bihinduraho ku buryohe n’isura by’ibiribwa n’ibinyobwa ariko nanone ntibabifungure cyane kuko no kwibanda ku kintu kimwe atari byiza.
Ibi biryo byongererewe intungamubiri bikenerwa cyane n’ababyeyi batwite kugira ngo abana batwite bazavukane ubuzima buzira umuze, abana bato kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza batsinde mu mashuri, n’abandi bantu muri rusange kuko ubifata agira imbaraga zo gukora akagira n’ubuzima bwiza muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO