Mugihe byari biteganyijweko kuri uyu wa kane aribwo hamenyekana Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma ugomba gusimbura Niyotwagira François, weguye mu minsi ishize, Nambaje Aphrodice niwe watorewe kutobora ako Karere.
Mu matora yabereye ku biro by’Ako karere, Nambaje yatowe atsinze abo bari bahanganye ku majwi 153 kuri 236 naho yari ahatanye na Mutekatete Judith yagize 51, mugihe Bizumuremyi Stven yagize amajwi 32. Ku isaha ya saa sita n’iminota 30 nibwo Nambaje yari amaze kurahira.
Nyuma yo kurahira Nambajeyabwiye abamutoye n’abatamutoye ko Ngoma ari musekeweya kandi ikaba atari agasi cyangwa ubutayu ahubwo ari Akarere gakikijwe n’ubukungu bityo bikaba biri mu nshingano z’ibanze guteza imbereabaturage ba Ngoma.
Nambaje yagize ati:"Biragoye ariko birashoboka". Aha akaba yasabye ubufatanye na Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’abatuye muri Ngoma bubaka umuryango mwiza kuko ariryo shingiro ry’iterambere.
Umuyobozi mushya w’akarere ka Ngoma yatangaje ko azibanda mu kuzamura ibikorwa remezo, uburezi, umuco, ubukererugendo n’ububanyi n’ibihugu bituranye na Ngoma.
Umushyitsi mukuru mur’uwo muhango yari Guverineri w’Intara y’Iburasizuba Uwamariya Odette wagarutse ku nshingano
z’umuyobozi mu nzego z’ibanze aho yasabye umuyobozi mushya gukorana neza n’ikipe ihari ,kuko afite ubushake n’imbaraga zo gufasha abaturage kuva munsi y’umurongo w’ubukene.
Guverineri Uwamariya kandi yibukije umuyobozi mushya w’Akarere ka Ngoma ko agomba gufatanya n’izindi nzego z’ubuyobozi mukunganirana bityo Akarere kazashobore kuza ku isonga.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Rwamurangwa Stevenyijeje umuyobozi mushya ko Inama Njyanama izamufasha kurangiza inshingano yarahiriye.
Nambaje asimbuye Niyotwagira wari umaze imyaka itandatu ayobora aka karere akaba yareguye ku mpamvu ze bwite, uyu Niyotwagira azwiho ko yarabashije guhindura isura y’Umujyi wa Kibungo aho yabashije gutanga amabwiriza yo kuvugurura uwo Mujyi wasaga nk’uwari warasigaye inyuma.
Nambaje Aphrodice ugiye kuyobora aka Karere mu gihe cy’imyaka ine, afite imyaka 39 y’amavuko yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ibijyanye n’indimi n’ubuvanganzo Nyafurika, afite umugore n’abana batatu yakoze ahantu hatandukanye yigishije muri Petit Seminari ya Zaza St. Kizito imyaka 6, azwi cyane nk’umukozi w’Umuryango urwanya ihohoterwa ARAMA, akaba azwi kandi nk’umwe mu banyamakuru wakoreraga Radio Izuba Ikorera mu Karere ka Ngoma.
Inkuru irambuye turayibagezaho mukanya
Foto: Ikinyamakuru Ijwi ry’Iburasirazuba



















TANGA IGITEKEREZO