Kuri uyu wa Gatatu Vincent Karega yashyikirije Perezida Hifikepunye Pohamba impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Namibia, mu muhango wakiriwemo n’abandi bagiye guhagararira ibihugu bitandukanye muri icyo gihugu.
High Commissioner Vincent Karega yashimiye umutekano n’iterambere Namibia yagezeho, avuga ko Namibia iri mu bihugu biri guteza imbere umugabane w’Afurika muri rusange.
Yasabye ko Namibia n’u Rwanda byafatanya kugirango bizagere ku iteranmbere byifuza kugeraho. Ati:”Nidufatanya tuzatera imbere kandi tuzagira ejo hazaza heza.”
Mu bahagarariye ibihugu byabo muri Namibia bandi batanze impapuro zibahesha uburenganzira bwo kubihagararira harimo uwa Nigeria, Philippines, u Butaliyani, Mexique, u Buyapani na Repubulika ya Czech.
Perezida Hifikepunye Pohamba yabwiye aba bagiye guhagararira ibihugu byabo muri Namibia ko bagiye kwibanda ku bucuruzi hagati y’ibyo bihugu, kandi bakifashisha ikoranabuhanga. Yijeje abo bahagarariye ibihugu ubufatanye no kugera ku iterambere.
High Commissioner Vincent Karega agiye guhagararira u Rwanda muri Namibia ariko akaza afite icyicaro muri Afurika y’Epfo aho asanzwe ahagarariye u Rwanda.
























TANGA IGITEKEREZO