00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndego: Abangirijwe n’inyamaswa batangiye guhozwa amarira

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 7 March 2013 saa 09:25
Yasuwe :

Abaturage batuye mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza, batangiye guhabwa indishyi z’ibyabo byangijwe n’inyamaswa zituruka muri Parike y’Akagera no mu biyaga bituranye n’uyu murenge. Ibi bibafashijwemo n’Ikigega gutanga indishyi z’ingoboka, abazahabwa indishyi bakaba bagera kuri 600, bazagobokwa ku ndishyizi y’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 130.
Indishyi ihabwa abo baturage ijyanye n’abahekuwe, abakomerekejwe hamwe n’abangirijwe imyaka n’inyamaswa zituruka muri Pariki y’Akagera. (…)

Abaturage batuye mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza, batangiye guhabwa indishyi z’ibyabo byangijwe n’inyamaswa zituruka muri Parike y’Akagera no mu biyaga bituranye n’uyu murenge. Ibi bibafashijwemo n’Ikigega gutanga indishyi z’ingoboka, abazahabwa indishyi bakaba bagera kuri 600, bazagobokwa ku ndishyizi y’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 130.

Indishyi ihabwa abo baturage ijyanye n’abahekuwe, abakomerekejwe hamwe n’abangirijwe imyaka n’inyamaswa zituruka muri Pariki y’Akagera. Abaturage bonesherejwe, bahabwa indishyi bakurikije ubwone, bagendeye no ku musaruro yari kuhakura.

Umuyobozi w’ikigega gitanga indishyi z’ingoboka ku bahohotewe n’inyamaswa Ndashimye Bernardin, avuga ko igikorwa cyo gutanga indishyi gikomeza kuko muri uyu murenge hazagobokwa abantu basaga 600, bakazagezwaho indishyi ifite agaciro karenga miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi kandi ikigega gitanga indishyi kizakomeza gufasha abantu bahohotewe n’inyamaswa mu kubavuza. Ndashimye ati “Abaturage ba Ndego bahohoterwa n’inyamaswa zo muri Parike, ariko hari n’iziba mu biyaga zibahohotera. Tuzakomeza kubafasha mu kwivuza aho kugira ngo bihimure ku nyamaswa.” Avuga ko bazafatanya n’abaturage ba Ndego gucungira hamwe ikibazo cy’inyamaswa zituruka mu biyaga, kuko Parike niba izitiwe byo bizatazitirwa.

Nyirabatibuka Josephine utuye mu murenge wa Ndego wari waje gufata indishyi y’ibye byangijwe avuga ko bamaze igihe kinini bahingira inyamaswa ariko noneho bikaba birimo kugenda bikemuka kuko Parike irimo kuzitirwa.

Nyirabatibuka avuga ko Leta itabona indishyi y’ibyo bari bahinze ariko kuba yagize umutima wo kubagoboka ati “ Ntako bisa Leta itweretse ko idukunda.” Yakomeje avuga ko Leta yabafasha ikazitira Parike yose, kuko hari igice kimwe kitarazitirwa maze na bo bakabona amahoro bagahinga nk’abandi banyarwanda.

Ikigega gitanga indishyi z’ingoboka cyashyizweho n’itegeko ryo ku wa 14 Ukuboza 2011 ryagombaga gukemura ibibazo bya nyuma y’iyi tariki ariko bo bakaba barahereye mu mwaka 2000 nk’uko Ndashimye yabitangarije IGIHE.

Ikibazo cy’abaturage bahitanwa n’inyamaswa, abo zimugaza n’izibonera Umurenge wa Ndego ugihuriyeho n’indi icyenda yo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Abaturage bo mu murenge wa Ndego baje guhabwa indishyi
Ndashimye Bernardin, Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe gutanga indishyi z'ingoboka aganira n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages