Koperative Dushyigikirubuzima Ndera y’abakangurambaga b’ubuzima mu murenge wa Ndera yatashye inzu y’ubworozi bw’amatungo magufi izabafasha mu guharanira imibereho myiza no kwiteza imbere.
Bataha iyi nzu y’ubworozi ku ya 22 Gashyantare, batangarije IGIHE ko Koperative yabo ifite ibikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi byiyongera ku byo kuvura no gukurikirana ubuzima bw’abana bari munsi y’imyaka itanu n’ubuzima bw’ababyeyi n’ubukangurambaga ku buzima bw’abaturage muri rusange.
Iyi Koperative ifite ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kwiteza imbere n’urw’ubukungu.
Nzeyimana Frederic uhagarariye iyi Koperative yatangaje ko bafite gahunda bihaye yo kujya bagurisha nibura ihene 30 buri kwezi, biturutse ku mushinga w’ubworozi bwabo.
Mukarurangwa Alphonsine, Umunyamuryango wa Koperative Dushyigikire ubuzima, ashimira uburyo bakorana bahana inguzanyo zo kwiteza imbere, kuri ubu akaba abasha kubaho neza abikesheje ubufatanye mu gukorera muri Koperative.
Aba bajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo basaga 150, bakorana n’ikigo Nderabuzima cya Rubungo.



















TANGA IGITEKEREZO