00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Imibiri y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 June 2012 saa 08:24
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 kanama 2012, imibiri 44,096 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baguye ahahoze ari mucyo bitaga Komini Rwamatamu muri Perefegitura ya Kibuye, bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwubatswe aho ibiro bya Komini Rwamatamu byari biri, ubu hakaba ari mu Murenge wa Gihombo ubarizwa mu Karere ka Nyamasheke.
Mu muhango wo gushingura, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yanenze Leta yahozeho kuba mu gihe cya Jenoside (…)

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 kanama 2012, imibiri 44,096 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baguye ahahoze ari mucyo bitaga Komini Rwamatamu muri Perefegitura ya Kibuye, bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwubatswe aho ibiro bya Komini Rwamatamu byari biri, ubu hakaba ari mu Murenge wa Gihombo ubarizwa mu Karere ka Nyamasheke.

Mu muhango wo gushingura, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yanenze Leta yahozeho kuba mu gihe cya Jenoside yarateshutse ku nshingano zayo zo kurengera abaturage kandi bari bayitezeho amakiriro, nk’uko bigaragazwa no kuba barahungiye ku buyobozi ari benshi kandi ahantu henshi hatandukanye, maze aho kubarengera ikabica.

Yavuze ko ku biro bya Rwamatamu hakoreshejwe imbaraga nyinshi zihambaye kuko mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa imbaga isaga ibihumbi 44 yari imaze kuhasiga ubuzima.
Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko uwo wari umunsi ushimishije kuko nyuma y’imyaka 18 ku bufatanye n’Akarere babashije gushyingura ababo bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uhagarariye abacitse ku icumu mu Karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie Vianney, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutaburura iyi mibiri aho yari yaratabwe ndetse no kuyisukura kuko kari akazi katoroshye kandi gasaba ubwitange.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, akaba n’intumwa ya Guverinoma mu Karere ka Nyamasheke Harebamungu Mathias agira ati:’’ Kwibuka no gushyingura abazize Jenoside bikwiye kuba umwanya wo kwibuka ibibi bya Leta ya kera yaranzwe n’amacakubiri, ukaba n’umwanya wo kwibuka abagize uruhare mu kuyihagarika’’.

Harebamungu Mathias yakomeje avuga ko bikwiye kuba n’umwanya wo kurwanya abapfobya jenoside baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga ndetse n’ababashyigikira. Yasabye abitabiriye uwo muhango kwerekana ko batari Abanyarwanda bakoze amahano, ahubwo ari Abanyarwanda bunze ubumwe kandi bakunda amahoro.

Yaboneyeho guhumuriza abacitse ku icumu rya jenoside ababwira ko badakwiye guheranwa n’agahinda. Yabibukije ko Leta y’u Rwanda ibitayeho kandi iharanira ko u Rwanda ruzongera rugatemba amata n’ubuki, Abanyarwanda bakagabirana.

Uwingabiye Denys Basile Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyamasheke

Urwibutso rwashyingu we mo
Harebamungu ageza ijambo ku bari bahari
Hashyirwaga indabo ku mva
Hashyirwaga indabo ku mva
Amasanduku yari mo imibiri y'abashyinguwe

Foto:Nyamasheke D.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages