00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abana na bo biyemeje kurwana urugamba rwo kuzamura bagenzi babo

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 24 August 2012 saa 04:50
Yasuwe :

Kuri uyu wa 22 Kanama abana batorewe guhagarira abandi ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge biyemeje gutanga umunzu wabo mu kuzamura bagenzi babo bahagarariye, no kubaka igihugu muri rusange.
Mbabazi Esther hamwe na bagenzi be bahuriye kuri bimwe mu byo bateganya gukora. Batangaje ko mu gihe bazamara muri iyi komite bazihatira kurwanya ibiyobyabwenge mu bana, kurwanya ihohoterwa, guharanira uburenganzira bw’abana, guhanga udushya mu kubaka igihugu n’ibindi.
Kalisa Pierre, Umuyobozi (…)

Kalisa Pierre, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyarugenge yijeje abana ko Ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubaba hafi.

Kalisa yasabye abana kutihererana ibibazo baba bafite batabigejeje ku nzego zishinzwe kubikemura.

Yasabye kandi ababyeyi gufasha abana kutararukira za televiziyo, amaradiyo, internet n’ibindi bibarangaza.

Twababwireako inteko itora ku rwego rw’Akarere yari igizwe n’abana baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge, bitoyemo ababahagarariye bo mu kigero cy’imyaka hagati ya 6 na 17.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages