Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yatangaje ko umutekano ari wose mu Rwanda, kandi ko rufite uruhare rukomeye mu kugarura uwo mutekano mu bihugu byo mu Karere birimo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mushikiwabo yabitangarije mu ngoro y’inteko Ishingamategeko, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe Demokarasi n’Amahoro, kuwa Gatanu ku itariki ya14 Nzeli 2012.
Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda ruharanira amahoro y’abaturage barwo n’ibihugu bituranye muri rusange. Mushikiwabo avuga ko nta kuntu u Rwanda rwakwirengagiza guharanira amahoro kuko rufite amateka rwanyuzemo yarwihishije. Ati:” Abanyarwanda bazi neza akamaro k’amahoro kuko bigeze kuyabura, bakayaharanira kugeza ubwo bayagezeho”.
Mushikiwabo kandi yavuzeko usibye gushakira abanyarwanda umutekano, ingabo z’u Rwanda zikomeje gukora ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.
Yavuzeko Rwanda rumaze kujya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu byinshi, aho guhera mu mwaka wa 2006 ingabo z’u Rwanda zagiye zibungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye nka Sudani zombi, Liberiya, Cote d’Ivoire, Haiti n’ahandi.
Mushikiwabo yongeyeho ati:”Ubu u Rwanda rurahatanira kugira umwanya mu mu bihugu bigize akanama ka LONI gashinzwe amahoro ku Isi.
Yakomoje no ku kibazo cy’intambara zikomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko nubwo icyo kibazo kitoroshye kiri mu nzira zo kurangira.
Mushikiwabo yashimiye abagize inteko ishinga amategeko uburyo bagiye basobanurira abaturage uko ibibazo byo muri Congo biteye, kandi yongeyeho ati:”Buri wese muri mwe yakoze ibyo yagombaga gukora.”
Abajijwe icyo bateganyiriza abanyarwanda bakomeza guhohoterwa muri Congo, yavuzeko iyo hari umuntu wese urenganyijwe muri kiriya gihugu bandika basabira abo bantu uburenganzira bwabo bwa muntu.
Yongeyeho ati:”U Rwanda ruzahora rwamagana ihohoterwa ku Isi yose. Yongeyeho ati:”Nk’uRwanda duhora dufite uruhare mu kuvuganira inzirakarengane ahantu hose kugeza no kubahura n’intambara za Libiya na Siriya”.
Mushikiwabo yavuzeko ntako u Rwanda rutagira ngo ruharanire amahoro, nubwo hari ibihugu bitifuza kumva inkuru nziza ku Rwanda, ariko yavuze ko inshingano ya buri wese ari ukwerekana ukuri.
Abadepite nabo bavuze ko ibihugu byahagaritse inkunga bishingiye kuri raporo y’ibinyoma bitubahirije amasezerano agenga ibihugu bitanga inkunga n’ibizihabwa. Ayo masezerano yabereye Busani yagenaga inshingano z’ibihugu bitanga inkunga n’ibizakira, aturubahirijwe.
Inteko Ishingamategeko yashimiye Mushikiwabo uburyo asobanurira amahanga uko ikibazo cya Congo giteye. Akimara gutanga ikiganiro, Mushikiwabo yahise yerekeza i Goma mu gahunda yo gutangiza ibikorwa by’ubugenzuzi bw’ingabo z’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa.



















TANGA IGITEKEREZO