Nyuma y’aho mu minsi ishize, abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri cya Collège ya Matare, giherereye mu karere ka Rusizi, bakubiswe n’inkuba, Akarere n’inzego z’umutekano byasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira uturinda nkuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, kuwa Kabiri ku itariki ya 02 Ukwakira 2012, ari kumwe n’Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke Col. Rutikanga Jean Bosco, basabye abayobozi gushaka uburyo bwo kwirinda inkuba, ubwo basuraga abanyeshuri ba Collège de Matare, bakubiswe n’inkuba, umwe agahita yitaba Imana.
Muri urwo ruzinduko Abayobozi bahumurije abanyeshuri ba Collège ya Matare.
Nzeyimana Oscar yabasabye gukomeza amasomo yabo uko bisanzwe, abumvisha ko n’ubwo ibiza bikunze gutungurana ariko ko bikwiye gufatirwa ingamba, asaba abyoozi b’ibigo kugira uturinda nkuba, tugashyirwa ku mashuri.
Nzeyimana yasabye ko mu gihe bataragura ibyo byuma byabugenewe mu kurinda inkuba, bajya birinda gusohoka bya hato na hato mu gihe imvura iri kugwa; kwirinda gukora ku byuma by’amadirishya n’inzugi, kugama munsi y’ibiti no gukoresha Telefoni mu gihe inkuba zikubita.
Icyakora asaba abayobora ibigo gushaka uko bashyira ibyuma birinda inkuba ku bigo by’amashuri bayobora ku buryo bwihutirwa.
Umuyobozi w’iryo shuri Bwana Basubizuseka Jean Bosco, yatangaje ko bagiye kwigira hamwe n’abahanga uko bakwirinda inkuba n’ibindi biza, ariko mu gihe bazaba batarabona umuti w’ikibazo, ngo bazakomeza gukurikiza inama bagiriwe n’Umuyobozi w’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo, Col. Rutikanga Jean Bosco, bavuye kuri iryo shuri berekeza ku bitaro bya Mibirizi, basura abanyeshuri 14 bakubiswe n’inkuba.
Abo banyeshuri bakaba basanze bamaze koroherwa, kuburyo ibitaro byatangazaga ko bashoboraga gutaha kuri uyu wa kabiri.
Ishuri rya Collège de Matare ryigamo abanyeshuri 485. Ubwo inkuba yakubitaga bamwe muri bo yahise ihitana umwe, abandi 14 barakomereka.
























TANGA IGITEKEREZO