Nk’uko twabitangarijwe na Ambasaderi Masozera Robert uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, mu ijwi ry’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Leta y’u Rwanda yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Willy Ishimwe, umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 20 wishwe ejo hashize atewe icyuma mu mujyi wa Bruxelles.
Mu kiganiro IGIHE twagiranye na Ambasaderi Masozera ngo agire icyo adutangariza kuri iyi nkuru y’urupfu rw’Umunyarwanda Willy Ishimwe Karimwabo wishwe atewe icyuma, Ambasaderi Masozera yadutangarije ko ari bwo yari akigera i Bruxelles avuye mu rugendo yarimo mu Rwanda, kuko yahageze uyu munsi tariki ya 23 Ukuboza mu gitondo.
Akigera ku kibuga cy’indege yihutiye kumenya imvo n’imvano y’urupfu rw’uwo musore. Yahamagaye umuryango wagize ibyago ngo abagaragarize ko bifatanyije muri ako kababaro, avugana na Rose Rusingiza umubyeyi wa Nyakwigendera Willy Ishimwe.
Ubu twandika iyi nkuru ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi bwagiye kubasura, ngo bifatanye mu kiriyo, banarebere hamwe icyo Ambasade yamarira umuryango muri ako kababaro. Ikindi twamenye ni uko abakoze ayo marorerwa bari Abanyafurika, ariko dutegereje amakuru nyayo ya Polisi y’u Bubiligi ibifite mu nshingano zayo.



















TANGA IGITEKEREZO