Mu gihe mu Rwanda hateraniye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abayisilamu baturuka mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, uru rubyiruko ruratangaza ko rwiteguye kugira uruhare mu kubaka umuco w’amahoro n’ubworoherane mu Karere.
Umuyobozi w’Iri huriro, Shata Ibrahim, yatangaje ko urubyiruko rufite uruhare runini n’imbaraga mu kuzana impinduka mu muryango w’abantu. Ati “Uyu munsi tugomba kugira ubushake bwo kuzana impinduka nziza mu kubaka umuco wo gukemura amakimbirane, twigira ku bya kera, kandi twubahiriza uburenganzira bwa muntu.”
Shata yavuze ko ibikorwa by’iri huriro byibanda ku kwigisha no gukangurira urubyiruko n’abakuze gukomera ku muco w’ubworoherane n’amahoro hirindwa ihohoterwa rishingiye ku madini, uturere n’irikorerwa mu miryango. Yakomeje agira ati “Ibura ry’amahoro hamwe na hamwe mu Karere riratureba, aho usanga umubare w’impunzi, impfu n’abagore bafatwa ku ngufu bigenda byiyongera.
Umuyobozi ufite mu nshingano ze imiryango iatri iya Leta n’ishingiye ku madini mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere RGB yavuze ko buri wese agomba kumva ko uruhare rwe mu kubaka igihugu m buryo ubwo ari bwo bwose.
Ishaq Mustafa waje akuriye itsinda ryaturutse muri Uganda, yatangaje ko ubusanzwe urubyiruko ari rwo mbaraga za buri gihugu, akaba ari rwo rukora cyane, ko ari na rwo rugerwaho n’ibibazo bitari bimwe, bityo asanga ari rwo rukwiye no gufata iya mbere mu kuzana impinduka nziza, buri wese yihereyeho ku giti cye.
Ku bwa Irakoze Saleh, uhagarariye urubyiruko rw’Abayisilamu mu Burundi, urubyiruko muri rusange n’Abayisilamu by’umwihariko rugomba gushyira hamwe rugahagurukira guharanira amahoro n’uburenganzira bwa muntu ndetse no kwirinda amacacubiri.
Urubyiruko rw’Abayisilamu rwitabiriye rwaturutse mu bihugu bitanu byo mu Karere ari byo Uganda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania n’u Rwanda.Rwibumbiye mu Ihuriro rimaze imyaka ine ritangiye.Insanganyamatsiko baganiraho igira iti “Uruhare rw’urubyiruko rw’Abayisilamu mu kubaka umuco w’amahoro n’ubworoherane mu Karere k’Ibiyaga bigari”.
























TANGA IGITEKEREZO