00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete New Game Rwanda yasuye urwibutso rwa Nyamata

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA

Kuya 28 April 2012 saa 12:26
Yasuwe :

Sosiyete itanga serivisi z’imikino y’amahirwe hakoreshejwe imashini zabigenewe New African Gaming yasuye urwibutso rwa Nyamata, aho inzirakarengane z’Abatutsi zasize ubuzima, mu cyari kiliziya Gatolika ya Nyamata ubu yahindutse urwibutso rw’ayo marorerwa arenze ukwemerayahabereye.
Abakozi ba New African Gaming basobanuriwe by’imvaho ayo mahano yahabereye ndetse banerekwa imibiri imwe y’izo nzirakarengane.
Umuyobozi wa NAG, Brett Clark, umushoramari ukomoka muri Afurika y’Epfo, (…)

Sosiyete itanga serivisi z’imikino y’amahirwe hakoreshejwe imashini
zabigenewe New African Gaming yasuye urwibutso rwa Nyamata, aho inzirakarengane z’Abatutsi zasize ubuzima, mu cyari kiliziya Gatolika ya Nyamata ubu yahindutse urwibutso rw’ayo marorerwa arenze ukwemerayahabereye.

Abakozi ba New African Gaming basobanuriwe by’imvaho ayo mahano yahabereye ndetse banerekwa imibiri imwe y’izo nzirakarengane.

Umuyobozi wa NAG, Brett Clark, umushoramari ukomoka muri
Afurika y’Epfo, n’ikiniga kinshi yavuze ko ayo mahano yahabereye arenze ukwemera, ko Isi yose ikwiye kuhafatira amasomo kugira ibintu nk’ibyo babwiwe, banaboneye ibimenyetso, bitazagira ukundi bibaho.

Nyuma yo gusura urwibutso umushoramari Brett yateye urwibutso rwa Nyamata inkunga ya y’ibihumbi magana atanu by’Amanyarwanda.

Inkunga ya NAG yanageze ku bacitse ku icumu batishoboye batuye i
Nyamata, aho NAG yatangiriye gahunda yo guha inka abacitse ku icumu
batishoboye, itanibagiwe n’izindi nkunga zitandukanye.

Ni muri urwo rwego, abacitse ku icumu babiri bahawe inka ebyiri za
kijyambere, imbere y’abayobozo b’ibanze bo ku rwego rw’Umurenge, Agagari n’imidugudu.

New African Gaming ni Sosiyeti yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2007, ifite imikino ikinirwa ku mamashini yabigenewe ushyiramo amafaranga ugakina n’imashini ushyiramo amafaranga wayitsinda ikaguha amafaranga yagutsinda ikayatwara.

Mu nyungu zabo igice kimwe cy’amafaranga babona asubira mu baturage mu buryo bw’imfashanyo.

umushoramari Brett yateye urwibutso rwa Nyamata inkunga ya y’ibihumbi magana atanu by'amanyarwanda

Foto: Olivier M.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages