00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Ariyemerera ko yihekuye kugira ngo abane n’inshoreke

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 31 October 2012 saa 07:50
Yasuwe :

Umugabo witwa Mutabazi Céléstin ukomoka mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Kazo, kuri ubu ari mu maboko y’Ubushinjacyaha aho bumushinja kwihekura abana be babiri, kuri uyu wa Kabiri yasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe iperereza rigikomeza.
Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko uyu Mutabazi yaba yarabikoze abisabwe n’inshorekeye yitwa Kayitesi Sylivie bari barabyaranye umwana umwe w’umukobwa kuri ubu ufite imyaka itatu n’igice, kugirango bazabane mu mudendezo, dore ko umugore (…)

Umugabo witwa Mutabazi Céléstin ukomoka mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Kazo, kuri ubu ari mu maboko y’Ubushinjacyaha aho bumushinja kwihekura abana be babiri, kuri uyu wa Kabiri yasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe iperereza rigikomeza.

Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko uyu Mutabazi yaba yarabikoze abisabwe n’inshorekeye yitwa Kayitesi Sylivie bari barabyaranye umwana umwe w’umukobwa kuri ubu ufite imyaka itatu n’igice, kugirango bazabane mu mudendezo, dore ko umugore we hashize imyaka ine batandukanye.

Nubwo uyu Kayitesi nawe ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ahakana agatsemba ko nta ruhare yagize muri ubu bwicanyi, ndetse akaba nta n’ubundi bucuti yari afitanye n’uyu mugabo babyaranye, nawe ntibyabujije Ubushinjacyaha ko bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeza.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Radiyo Izuba, Ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza ibimenyetso, harimo inyandikomvugo ya nyina wa Mutabazi akaba na nyirakuru w’aba bana, igaragaza ko Mutabazi n’ubusanzwe atishimiraga aba bana n’ubwo ariwe we wabibyariye, kuko yari yarabajyanye kwa Nyirakuru mu rwego rwo kubihunza, kandi ngo yabanaga na Kayitesi mu buryo bw’ubuhabara.

Mu kwiregura Mutubazi yemeye icyaha kandi agisabira imbabazi, avuga ko ku isaha ya saa kumi n’igice za mugitondo tariki 19 Ukwakira yabyutse ajya kuvoma, abana bamubwira ko batasiga mu rugo barajyana, bageze hafi yaho bavomera ngo yataye ubwenge kugeza n’ubu ngo ntazi icyakurikiyeho, gusa ngo nyuma yo kubona raporo y’abaganga yemeye ko yakubise bikomeye abo bana bikaviramo umwe muri bo urupfu undi akaba akirwariye mu Bitaro bya CHUK, n’ubwo uyu ukiri mu bitaro avuga ko batemwe.

Ubushinjacyaha burashinja Mutabazi Céléstin na Kayitesi Sylivie icyaha cyo guhotora abana babiri, Gatete w’imyaka irindwi na mushikiwe w’imyaka itanu wapfuye witwaga Umubyeyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages