00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma igiye guhagurukira guca isakaro rya Fibro Ciment

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 4 October 2012 saa 12:32
Yasuwe :

Akarere ka Ngoma kagiye guhagurukira guca isakaro ry’amategura ya Fibro Ciment agaragara muri aka karere kurusha utundi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Imyubakire n’Imiturire (Rwanda Housing Authority); bugaragaza ko Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa mbere mu ntara y’Iburasirazuba mu kugira amazu asakaje fibro ciment menshi.
Nk’uko bitangazwa n’umukozi w’Ikigo gishinzwe Imyubakire n’Imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Autority) mu ntara (…)

Akarere ka Ngoma kagiye guhagurukira guca isakaro ry’amategura ya Fibro Ciment agaragara muri aka karere kurusha utundi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Imyubakire n’Imiturire (Rwanda Housing Authority); bugaragaza ko Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa mbere mu ntara y’Iburasirazuba mu kugira amazu asakaje fibro ciment menshi.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi w’Ikigo gishinzwe Imyubakire n’Imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Autority) mu ntara y’Iburasirazuba, Ryakunze Sajji, avuga ko muri gahunda yo kurwanya isakaro ryubakishijwe amazu ya kera ya Leta n’ibigo by’abihaye Imana, byakwangiza ubuzima bw’abantu, nko kuba byabatera indwara ya kanseri, avuga ko bihaye igihe kingana n’umwaka umwe kuba barangije gukuraho bene ayo mategura mu gihugu hose.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko nabwo bugiye gushyiramo intege bukubahiriza ambwiriza yo gukuraho isakaro rya fibro ciment.

Umuyobozi wa Ngoma, Aphlodis Nambaje, aganira na IGIHE ku murono wa telefone yagize ati “Akarere ka Ngoma gafite isakaro rya fibro ciment ryinshi cyane kurusha utundi turere, icyo tugiye gukora, tugiye gukangurira abaturage kumva akamaro ko gukuraho ayo mategura ya fibro ciment, tunabafashe kuyakuraho tugendeye ku nyigisho zitangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imyubakire n’Imiturire.

Nambaje avuga ko amazu ya Leta azafashwa mu gukuraho ayo mategura naho ibigo byigenga birimo n’amadini, bikazirwanaho mu kuyakuraho no kwisakarira.

Itangazo ryo gukuraho fibro ciment ryasohotse muri Kamena 2012, rigezwa mu turere twose tw’Igihugu. Gusa hari abakibaza niba iki gikorwa kizarangira mu mwaka umwe gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages