Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yemeranya n’abaturage ko ubumwe n’ubwiyunge babigezeho ku buryo ntangarugero bakaba bateganya kubusangiza n’abandi banyarwanda.
Muri iki gihe cy’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge muri gahunda yo gusura abateye intambwe nziza mu bumwe n’ubwiyunge, kuri uyu wa gatatu hasuwe akarere ka Ngoma ahabarizwa rimwe mu mashyirahamwe yaharaniye cyane kunga ubumwe bw’abanyarwanda.
Muri uru ruzinduko umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, yatangaje ko kuri we nk’umuturage w’aka karere abona ubumwe n’ubwiyunge bufite intabwe ishimishije.
Ubwo twaganiraga n’uhagarariye ishyirahamwe ryo muri aka karere riharanira ubumwe n’ubwiyunge ryitwa Intango y’amahoro, yadutangarije ko ryashinzwe nyuma ya Jenoside rigamije gutsura ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Iri shyirahamwe ritanga umusanzu mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu ndirimbo n’ibiganiro bishingiye ku buhamya bw’abagize iri shyirahamwe.



















TANGA IGITEKEREZO