Mu gihe hasigaye amezi make ngo hibukwe ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Komisiyo yo ku rwego rw’igihugu "Task Force" iyobowe n’Umuvunyi wungirirje Kanzayire Bernadette, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare, yatangiye imirimo yo gukurikirana no gukemura ibibazo by’amasambu y’abana b’imfubyi za Jenoside mu karere ka Ngoma.
Kugira ngo ishobore gutunganya inshingano zayo iyo Komisiyo yakoranye inama n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abaperezida b’umuryango wita ku bibazo by’abacitse ku icumu "IBUKA" mu mirenge n’abayobozi ku rwego rw’Akarere ka Ngoma.
Basuzumiye hamwe ibibazo by’imitungo y’abarokotse Jenoside yatwawe binyuranyije n’amategeko, urutonde rw’imitungoy agurishijwe ubuyobozi butabizi, iyakoreshejwe mu nyungu rusange nk’ahubatswe imidugudu cyangwa amashuri. Hari kandi urutonde rw’abarokotse batashubijwe imitungo yabo, urw’ababuranye ariko imanza ntizirangizwe hamwe n’izikiriho ariko zitari zarangira n’uburyo babona ubufasha rwego rw’amategeko.
Ibibazo byinshi bigaragara bijyanye n’amasambu y’abana b’imfubyi za Jenoside, aho usanga imanza nyinshi zirimo amahugu bitewe n’uko Jenoside iba abenshi muri bo bari bakiri bato, byatuye abo bana batamenya amasambu y’iwabo bibaviramo guhuguzwa n’abari bashinzwe kubarera cyangwa kubibafashamo.
Komisiyo bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside batangiye kwita Komisiyo ya Kanzayire yihaye gahunda y’igihe cy’ukwezi kumwe ko ibibazo byagaragaye hirya no hino mu mirenge bigomba kuba byabonewe ibisubizo. Aha byabaye ngombwa ko iyo ijya mu kagari ka Gafunzo umurenge wa Sake, no ka Rubago Umurenge wa Rukumbeli, aho bakemuye ibibazo by’amasambu y’abana b’imfubyi.
Ariko ngo ibi byose bizashoboka mu gihe abacitse ku icumu ubwabo bazashyira hamwe bagasenyera umugozi umwe, aho guhora basubiranamo bapfa imitungo yasizwe n’ababyeyi cyangwa abavadimwe babo, dore ko imanza ari urusobe haba mu nkiko no mu nzego z’ibanze.



















TANGA IGITEKEREZO