Abantu 100 bari bitabiriye amahugurwa yari amaze ukwezi abera mu nzu ya BDS Ngororero, yateguwe n’umuryango DOT Rwanda (Digital Opportunity Trust), bahawe impamyabumenyi z’amasomo bari barangije.
Muri ibi birori hateguwe ibiganiro bitandukanye, muri byo hakaba hari icyayobowe n’Umukuru wa Banki ya Kigali (Manager wa BK mu Ngororero) kijyanye n’uko wakwiteza imbere wifashishije Banki.
Uhagarariye JAF mu Karere ka Ngororero, yasobanuriye abari bitabiriye ibi birori ibikorwa bya DOT Rwanda kandi akomeza gushishikariza abasoje aya mahugurwa kugenda bagakoresha ubumenyi bafit maze bakiteza imbere, bateza imbere n’Akarere n’igihugu muri rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero Nkusi, yasabye abasoje aya mahugurwa kandi kutagenda ngo baterere iyo, ahubwo ko bakwiye kugenda bagakoresha ubumenyi bwawo ndetse abizeza ko akarere nako gahari kubafasha kugera ku ntego yabo.
Bamwe mubasoje aya mahugurwa twaganiriye, batubwiye ko bahakuye ubumenyi ntagereranywa kandi ko bizeye ko bugiye kubafasha kwiteza imbere.
Mukandekezi Winifrida afite imyaka 47, arubatse kandi afite abana 4, yagize ati « Ubumenyi tuvanye aha tuzabukoresha turabibemereye, kandi mu minsi iri imbere muzajya mutubona mubone ko hari icyo twungutse na bagenzi bacu aho dutuye mu byaro ndumva aricyo twatangiye kubagezaho ».
Tuyisenge Léocadie w’imyaka 40 afite abana 7 we agira ati « Ikintu twiyongeyeho ni uko utashoboraga kumenya y’uko ushobora korora urukwavu rukazakugeza k’ubukire burebure kandi buhagije, ikindi twagiraga ubwitinye ariko batubwiyeko tugomba gushira ubwoba umuntu ntiyitinye ».
Uyu muhango wasojwe no gushyikiriza impamyabumenyi abantu 100 bari barangije aya mahugurwa, igikorwa cyakozwe n’abari batumiwe batandukanye. Ibyo bigiye muri aya mahugurwa twavuga ibijyanye no kwihangira imirimo, ikoranabuhanga ndetse n’imibereho rusange.



















TANGA IGITEKEREZO