00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Abafatanyabikorwa bamuritse ibyo bagezeho

Yanditswe na

Oliver Dushimiyimana

Kuya 9 June 2012 saa 04:13
Yasuwe :

Tariki ya 6 kugeza tariki ya 7 kamena 2012, mu Karere ka Ngororero habereye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka Karere.
Iri murikabikorwa ryabimburiwe n’umuhango wo gutanga inka ku makoperative agera kuri 12, iki gikorwa kikaba cyarayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gédéon afatanyije n’abayobozi b’Akarere bungirije (uw’ubukungu n’uw’imibereho myiza y’abaturage) ndetse n’umukuru w’ingabo mu Karere ka Ngororero.
Abahawe izi nka bose bishimiye iki (…)

Abahawe izi nka bose bishimiye iki gikorwa cyane nk’uko tubitangarizwa na Bimenyimana Esdras wo muri Koperative Girimpuhwe yo mu Murenge wa Kabaya aho agira ati: “Iki gikorwa turakishimiye cyane kandi natwe tugiye gukoresha aya mahirwe duhawe maze turusheho kongera imbaraga mu bikorwa tugere ku iterambere rirambye, kandi tuzaguma gukaza umurego muguteza imbere Akarere kacu”.

Nyuma y’umuhango wo gutanga inka hakurikiyeho gutambagira aho abamurikaga ibikorwa bari bagiye bari, harebwa ibikorwa byari byaje kumurikwa.

Buri mufatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere yari gayiye aza kumurika bimwe mubyo bakora, kandi akagenda ahabwa umwanya agasobanurira abari bitabiriye ibi birori muri macye icyo bakora n’uko bagikora ndetse n’akamaro cyangwa inyungu bigenda bizanira abaturage.

Mubitabiriye iri murikabikorwa twavugamo PSF, ADECOR, Point d’Ecouter, Higa Ubeho, Croix Rouge, SNV, ADEPR, Imbumto Foundation, RDC, CPD, NCPD, PAPSTA n’abandi benshi batandukanye.

Bimwe mu bikorwa by’Akarere ka Ngororero bamaze kugeraho by’iterambere hagaragajwe Film documentaire ibikubiyemo, kandi herekanwa urubuga rwa interineti rw’aka Karere umuntu ashobora gusangaho amakuru atandukanye hamwe n’ikinyamakuru cyandikwa kubijyanye n’ibikorwa byako.

K’umunsi wakurikiye imurikabikorwa, ku itariki ya 7 kamena 2012, hakomejwe umuhango wo gutanga inka zavuye mu musanzu w’abakorerabushake b’amatora bafashishije abakene, nyuma yaho hakomeje inama yamurikiwemo ibikorwa by’iterambere ,ndetse hatangwa n’imihigo y’ibigiye gukorwa muri uyu mwaka n’aba bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngororero.

Amwe mu mafoto y’imurikabikorwa

Foto:Dushimiyimana O.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages