Mu rwego rwo kunoza imikoranire hagati y’akarere ka Ngororero n’abafatanyabikorwa bakorera muri ako karere, habayeho gusinya imihigo y’ibikorwa abo bafatanyabikorwa biyemeje kuzakora banasabwa kuzaharanira kugera ku byo biyemeje.
Umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’akrere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu Mazimpaka Emmanuel. Atangiza ku mugaragaro icyo gikorwa yabwiye abafatanyabikorwa bakorana umunsi ku munsi ko ari bo nkingi ikomeye akarere gafatiraho, kuko ahanini ari bo babafasha kwesa imihigo y’akarere.
Akomeza asaba abafatanyabikorwa gukorana umurava imihigo ikagerwaho nk’uko bayiyemeje, ati “Mbere y’uko tujya kwesa imihigo imbere ya Nyakubahwa Perezida tuzabe twayigezeho.”
Mu ntego rusange y’uyu muhango, ni ukubasha kugera ku iterambere ryihuse no kugira ubufatanye mu guhindura imibereho y’abaturage.
Abasinye imihigo usanga akenshi ari abafite ibikorwa byibanda ku kuzamura ubuzima bwa buri munsi bw’umuturage banibanda kuri bamwe batishoboye.
Muri abo bafatanyabikorwa bitabiriye uyu muhango twavugamo ACCORD, Care International, NAEB, Ejo Heza n’abandi.
Mu gusoza uyu muhango Mazimpaka Emmanuel yashimiye cyane aba bafatanyabikorwa, abasaba kuzirikana ko guhiga umuhigo ari na byiza kuwesa.



















TANGA IGITEKEREZO