00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero:Abana bataga amashuri bakajya gukorera amafaranga barahagurukiwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 June 2012 saa 07:36
Yasuwe :

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe mu minsi ishize ; Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedéon yatangaje ko abana bataga amashuri bakajya gukorera amafaranga ubu bafatiwe ingamba basubizwa mu mashuri.
Ruboneza yatangaje ko icyo kibazo cyakunze kugaragara muri ako Karere aho abana bataga amashuri bakajya gukora imirimo irimo gusoroma icyayi; gukora mu mabuye ndetse abandi bagaragaye ko bajyaga mu mwuga wo kubaga amwe mu matungo.
Mu gushaka kumenya icyabibateraga; bamwe mu (…)

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe mu minsi ishize ; Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedéon yatangaje ko abana bataga amashuri bakajya gukorera amafaranga ubu bafatiwe ingamba basubizwa mu mashuri.

Ruboneza yatangaje ko icyo kibazo cyakunze kugaragara muri ako Karere aho abana bataga amashuri bakajya gukora imirimo irimo gusoroma icyayi; gukora mu mabuye ndetse abandi bagaragaye ko bajyaga mu mwuga wo kubaga amwe mu matungo.

Mu gushaka kumenya icyabibateraga; bamwe mu bana baganiriye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe barimo Nshimiyimana Clément w’imyaka 12; yavuze ko bajya mu mirimo itandukanye bitewe n’ubukene; ko nkawe yagiye gucuruza ibisheke bitewe n’uko ababyeyi be batamuhaga ibikoresho bya ngombwa by’ishuri ndetse n’imyambaro.

Gusa; umwe mu babyeyi witwa Immaculée Nyiraminani yavuze ko hari n’abana bagira ingeso yo gukunda amafaranga bakiri bato; bigatuma bananira ababyeyi bakava mu ishuri bakajya gukorera amafaranga kandi ntacyo babuze.

Mu gukemura icyo kibazo Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedéon; yatangarije iki kinyamakuru ko bakoresheje ingufu nyinshi zirimo kuvugana na ba nyiri amasosiyete akora mu byayi no mu mabuye y’agaciro bakabuzwa gukoresha abana bene iyo mirimo.

Yongeyeho ko kandi abashinzwe uburezi ku rwego rw’Imirenge nabo bashyizeho akabo mu kugarura abo bana mu murongo mwiza; bityo abenshi bagarurwa mu mashuri bongera kwiga n’uko bisanzwe.

Inkuru ya Izuba Rirashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages