00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero : Abanyeshuri 3 birukanwe burundu bazira gutunga telefoni

Yanditswe na

Oliver Dushimiyimana

Kuya 14 September 2012 saa 03:51
Yasuwe :

Ku kigo cy’ishuri ry’isumbuye APEJERWA Nyange, giherereye mu karere ka Ngororero, umurenge wa Ngororero, akagari ka Nyange, hirukanwe burundu abanyeshuri batatu bazira kuba bari batunze terefoni zigendanwa.
Tukimenya aya makuru twahise tunyarukira kuri iri shuri, tuhageze twasanze abo banyeshuri ntabakiharangwa kuko umunsi wa nyuma bari bahawe bagombaga kuba bavuye mu kigo yari ku itariki ya 11 Nzeri 2012.
Ubwo twegeraga umuyobozi w’iri shuri Marie Claire Umutesiwase kugira ngo agire (…)

Ku kigo cy’ishuri ry’isumbuye APEJERWA Nyange, giherereye mu karere ka Ngororero, umurenge wa Ngororero, akagari ka Nyange, hirukanwe burundu abanyeshuri batatu bazira kuba bari batunze terefoni zigendanwa.

Tukimenya aya makuru twahise tunyarukira kuri iri shuri, tuhageze twasanze abo banyeshuri ntabakiharangwa kuko umunsi wa nyuma bari bahawe bagombaga kuba bavuye mu kigo yari ku itariki ya 11 Nzeri 2012.

Ubwo twegeraga umuyobozi w’iri shuri Marie Claire Umutesiwase kugira ngo agire icyo adutangariza ku myanzuro nyakuri yaba yarafatiwe abo banyeshuri, yanze kugira icyo adutangariza kuko yatubwiye ko we adafite uburenganzira bwo gutanga amakuru ahubwo ko turamutse dukeneye kugira icyo tumenya twajya kureba aho yatanze raporo akaba aribo bagira icyo batubwira.

Gusa mu makuru twabashije kumenya ni uko muri abo banyeshuri birukanywe harimo babiri bagombaga kuzakora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2012 bizakorwa mu kwezi k’Ugushyingo ariko ubu bakaba nta mahirwe namba bafite yo kuzabasha gukora ibyo bizamini nk’abandi kuko kugeza ubu ngo bakuwe no k’urutonde rw’abanyeshuri b’iki kigo bagombaga kuzakorera ho ibizamini nk’uko tubikesha urupapuro rwohererejwe ababyeyi b’aba banyeshuri rubamenyesha ko abana babo birukanwe burundu.

Uru rupapuro ruragira ruti « ... Tubabajwe no kuboherereza uyu munyeshuri kuko yirukanwe burundu mu kigo cya APEJERWA Nyange kubera ikosa ryo gukoresha telefone we na bagenzi be bityo akaba atemerewe kuba ku ishuri uhereye tariki ya 11/09/2012 kuko akuwe ku rutonde rw’abanyeshuri dufite ... »

Umwe mu bari bafite umwana aha akaba ari no mu birukanwe, yavuzeko ibi abana bakoze ari amakosa ko ndetse nabo nk’ababyeyi batabishyigikira, ariko agasaba ko nk’ababyeyi barera bakagombye guca inkoni izamba bakareka byibuze bakazakora ibizamini bya Leta.

Yavuze ko kandi bagerageje kugana ubuyobozi bw’ikigo bagasaba imbabazi ariko ko byabaye iby’ubusa. Abandi twaganiriye nabo babona ko inzira itaba iyo kwirukana ahubwo ko hari hakwiye kugororwa ndetse no gushakirwa ibindi bihano ababonetse ho amakosa kuko basanga kwirukana umwana mu ishuri aba ari ugukurura uburara, ubujura ndetse n’uburaya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages