00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Baracyatsimbaraye kuri gakondo aho kujya mu midugudu

Yanditswe na

Oliver T.C. Dushimiyimana/ Ngororero

Kuya 4 November 2012 saa 02:12
Yasuwe :

Mu gihe politiki y’imiturire mu Rwanda, gahunda yo gutura mu midugudu ari yo iri gushyirwa ku isonga, mu Karere ka Ngororero biracyakomeye kwimuka bajya gutura mu midugudu.
Mu byagaragajwe mu nama yahuje abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngororero ku wa Gatanu tariki ya 2 Ugushyingo 2012, mu rwego rwo kugirana ikiganiro kuri politiki y’imiturire mu cyaro no kwegereza ibikorwa remezo mu karere ka Ngororero, hagaragajwe ko hakiri imbogamizi zituama abatuye Ngororero batitabira imidugudu. (…)

Mu gihe politiki y’imiturire mu Rwanda, gahunda yo gutura mu midugudu ari yo iri gushyirwa ku isonga, mu Karere ka Ngororero biracyakomeye kwimuka bajya gutura mu midugudu.

Mu byagaragajwe mu nama yahuje abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngororero ku wa Gatanu tariki ya 2 Ugushyingo 2012, mu rwego rwo kugirana ikiganiro kuri politiki y’imiturire mu cyaro no kwegereza ibikorwa remezo mu karere ka Ngororero, hagaragajwe ko hakiri imbogamizi zituama abatuye Ngororero batitabira imidugudu.

Abafatanyabikorwa batadukanye bakorera muri Ngororero mu mwanya w’ibibazo n’ibitekerezo, bose baganisha kucyo bumva cyakorwa kugira ngo habashe kunozwa imiturire; byagaragajwe ko bikigoranye cyane kuba abantu bakwitabira kujya mu midugudu, bitewe n’impamvu zitandukanye, izagiye zitungwa agatoki cyane akaba ari uko hakiri imyumvire y’abaturage ikiri hasi cyane.

Akenshi ngo usanga hari abavuga ko batava kuri gakondo, abandi bakavuga ko batasiga irimbi ry’ababyeyi babo, n’ibindi bitandukanye bisa n’ibyo. Kuri ibi bibazo hakaba hafashwe ingamba z’uko hagomba gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga.

Akarere ka Ngororero, kagaragaje ko hagikenewe ubukangurambaga.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Emmanuel Mazimpaka, yagize ati “ kugira ngo abaturage bagere ku iterambere rirambye abaturage bagomba kuba batuye ahantu heza, aho ibikorwa by’iterambere byose tubibagezaho, ari ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu, ari imibereho myiza n’imiyoborere myiza; abantu iyo batuye neza, ahantuu heza, bifasha no kubayobora neza n’umutekano wabo unarinzwe neza.”

Abafatanyabikorwa ba Ngororeo bahagarariye imishinga ADI Terimbere na Association Tubibe Amahoro iterwa inkunga na NPA mu mushinga PPIMA berekanye ibyo bumva bazafasha Akarere kugeraho.

Bamwe mu bitabiriye inama y'Akarere ka Ngororero mu kwiga iby'imiturire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .