Mu nama y’umutekano yaguye mu karere ka Ngororero, abanyamabanga nshingwabikorwa ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’umutekano muri rusange basabwe kurushaho gukaza umurego mu kubungabunga umutekano.
Ibi byagarutsweho n’uhagarariye Ingabo mu karere ka Ngororero ndetse n’uhagarariye Polisi muri aka karere, basabye ko harushwaho gukazwa amarondo kandi akagenzurwa.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Génédon, we asanga umutekano wari uhari gusa agasaba ko warushaho gukomeza kurindwa. Asaba kandi abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ko batagomba kugoheka cyane cyane muri iki gihe iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka yegereje kuko usanga hirya no hino hakunze kwiyongera ibikorwa by’urugomo n’ibindi byaha bitandukanye.
Zimwe mu ngamba zafashwe mu buryo bwo kurushaho kubungabunga umutekano harimo kuzajya bafungisha utubari two mu biturage mu gihe cy’amasaha akuze, guca inzoga z’inkorano, guhagarika by’agateganyo amacumbi atujuje ibyangombwa no gusaba abafite ayo macumbi akora kujya batanga amaraporo buri munsi y’abantu baba bacumbikiye. Buri muturage kandi asabwa kujya atanga amakuru y’ibyo abona byose agizeho amakenga.
Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe kurushaho gukoresha inama hirya no hino mu biturage, gutanga amakuru ku gihe, kwegera abaturage bakabigisha ndetse bakarushaho no kubasobanurira ibyo baba badasobanukiwe neza.



















TANGA IGITEKEREZO