Abagize Koperative imyumvire myiza ihuza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abayigizemo uruhare, biyemeje kurenga amateka mabi yabaye mu Rwanda bagategurira hamwe ejo hazaza heza.
Kuri uyu wa 13 Ugushyingo, abanyamakuru batandukanye bayobowe n’ushinzwe itangazamakuru muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bagendereye iyi koperative, mu rwego rwo kureba icyo bamaze kugeraho mu bumwe n’ubwiyunge babatangariza ko ubu icyo bashyize imbere ari ukubaka igihugu nyuma y’ibyakibayemo bibi nka Jenoside.
Umuyobozi w’iyi Koperative John Nsanzamahoro, yatangaje ko iyi Koperative ihuriweho n’ingeri zitandukanye z’abantu harimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abavuye ku rugerero n’abarokotse Jenoside.
Ku ntego yabo bashinga iyi Koperative, yatangaje ko bari bagamije kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge no guhuriza hamwe ingufu zabo ngo babashe kwiteza imbere.
Hakizamungu Evariste, umunyamuryango w’iyi koperative, avuga ko yagize uruhare muri Jenoside. Yemeza ko iyi Koperative yamugejeje kuri byinshi harimo no kuba yaramwigishije kubana na bagenzi be amahoro nyuma ya Jenoside, agira ati “n’ikimenyimenyi ubu umuryango wabo niciye tubanye amahoro, turatumirana tugasangira byose bishobotse.”
Ibi ni na ko Nyiragwaneza Esperance na we uri muri iyi Koperative akaba afite n’umugabo wakoze Jenoside na we abibona, aho agira ati “iyi Koperative yatubereye igisubizo ku bumwe n’ubwiyunge kandi tubanye amahoro nk’abanyamuryango ndetse n’abaturanyi muri rusange.”
Mu mirimo iyi Koperative ikora harimo ubworozi bw’amafi, ubuhinzi bwa kawa ndetse n’ibikorwa bitandukanye bibahuza bishimangira ubumwe n’ubwiyunge harimo kuremera abatishoboye.



















TANGA IGITEKEREZO