Tariki ya 9 Ugushyingo 2012, hatangijwe icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “Twiheshe agaciro dufatanya kubaka ejo hazaza heza.” Mu karere ka Ngororero, iki cyumweru cyatangirijwe mu Murenge wa Kageyo.
Abafashe ijambo bagiye bashimangira ko kugeza ubu ubumwe n’ubwiyunge bumaze kugera ku ntera ishimishije n’ubwo hakiri utubazo ariko ibimaze kugerwa birashimishije.
Uyu munsi witabiriwe n’abayobozi batandukanye, harimo Padiri Mukuru Léonidas Ngomanziza wa Paruwasi ya Rususa akaba yungirije Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Ngororero, hari n’umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza ndetse n’abandi bayobozi batandukanye; abo mu nzego z’umutekano, abo mu murenge no mu tugari tugize uyu murenge n’abaturage.
Padiri Léonidas Ngomanziza wari umushyitsi mukuru muri uyu munsi, yagize ati “ubumwe n’ubwiyunge ni umusingi twubakiraho imibanire y’abanyarwanda kandi ni umuti n’urukingo rw’ibibazo byacu.”
Yakomeje asaba ko abantu bose bakwitabira gahunda z’iki cyumweru, kuko ari ho bazarebera hamwe ibimaze kugerwaho n’icyakorwa kugira ngo haterwe indi ntambwe.



















TANGA IGITEKEREZO