Akarere ka Ngororero kabitewemo inkunga n’umushinga Fred Hallow Foundation, nyuma yo kubaka inzu ivurirwamo amaso y’agaciro k’agara kuri miliyoni ijana n’ibyuma bizajya byifashishwa mu kuvura amaso, banatanze televiziyo 14 zizajya zifasha abaturage kumenya amakuru.
Murenzi Janvier, umuyobozi w’umushinga Fred Hallow Foundation mu Rwanda no mu Burundi, ni we washyikirije umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gédeon izi mpano. Amaze kuzishyikirizwa, umuyobozi w’akarere yahise azishyikiriza abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 13 igize akarere ka Ngororero.
Murenzi Janvier atanga izi mpano yashishikarije abaturage bose guhaguruka bakarwanyiriza hamwe uburwayi bw’amaso bakanaca burundu ubuhumyi nk’uko ari na yo ntego y’umushinga wabo.
Umuyobozi w’akarere yashimiye cyane uyu mufatanyabikorwa, avuga ko ari umufatanyabikorwa mwiza kandi ubafasha kugera kuri byinshi. Ati “Ibi byari bimwe mu mihigo y’akarere badufashije kugeraho.”
Muri uyu muhango hatanzwe ubuhamya na bamwe mu bamaze kuvurwa amaso bakize ubu bakaba bareba neza, kandi ubundi batarabashaga no guhunyeza.



















TANGA IGITEKEREZO