Mu gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza, abayobozi b’inzego z’itandukanye z’Akarere ka Ngororero bafite aho bahurira n’ibibazo by’abaturage bitabiriye uwo muhango wabereye mu Murenge wa Nyange bafata umwanya wo gukemura ibibazo by’abaturage, byari byarananiranye.
Ibi bikaba bimaze igihe bikorwa mu mirenge igize ako Karere uko ari 13, aho hagiye hafatwa umunsi bakawugenera kujya mu murenge runaka maze bakagenera abaturage umwanya bakabaza ibibazo biba bisa naho byarambiranye nyamara nta muti bibonerwa, maze bigashakirwa umuti.
Mu Murenge wa Nyange ni ho iki gikorwa cyasorejwe mu rwego rw’Akarere n’Umuyobozi w’Akarere Ruboneza Gédéon, hakaba hari hitezwe ko iki gikorwa cyagombaga gusozwa na Minisitiri w’Umuco na Siporo utarabashije kuboneka.
Ukurikiranye mu bibazo byagiye bibazwa n’abaturage, ibyagiye biba byinshi cyane ni iby’amasambu. Gusa icyashimishije cyane abaturage n’uko mu bibazo byinshi babajije hafi ya byose batashye babifitiye ibisubizo, ndetse n’utabashije guhabwa igisubizo ako kanya yagiye ahita ahabwa ugomba kuzita kukibazo cye kugeza gikemutse.
Tuganira n’abaturage uko bakiriye iki gikorwa bavuga ko muri rusange ibi ari ibintu byiza ndetse bifuzako byahoraho. Uwitwa Ikizanye Ephrasie agira ati “Twanejejwe no kuba nta muturage wigeze akumirwa mu kubaza ikibazo nk’uko twari dusanzwe tumenyereye, ibi bikaba bagaragaza ko ubuyobozi buvuguruye. Umuyobozi aremera akanengwa, ni ibintu byiza cyane twishimiye”.
Umukozi w’Akarere Ushinzwe Imiyoborere myiza nawe ashimangira ko uku kwezi kubasigiye umusaruro ugaragara, kuko nk’uko bagiye banyura mu mirenge yose avugako byabasigiye uko isura y’akarere ihagaze.
Akomeza avuga ko kandi mu bibazo bagiye bahura nabyo byose bagerageje kubikemura uko bikwiye, ndetse na bike byari birenze ubushobozi bwabo bikaba byarashyikirijwe za minisiteri zizabikemura.



















TANGA IGITEKEREZO