Uwitwa Mbonyingabo Venant, utuye mu Kagari ka Mugano,Umurenge wa Ngororero, avuga ko afite ikibazo kimukomereye cy’uko umugore we babana yamuburabuje ataretse no gusahurira urugo ku ncoreke ye, aho baherutse kumufatira bamuhishe mu mifuka banamurengeje ho ibikarito, iki kibazo kandi ngo agihuje n’abandi bagabo batari bake muri aka Kagali no mu Murenge wose.
Ubwo twageraga aho Mbonyingabo Venant akorera akazi k’ubudozi (adoda imyenda), twagiranye ikiganiro maze tumubaza ibyo bibazo afitanye n’uwo bashakanye ndetse n’uko ubu byitwaye ; yatubwiye ko ibibazo bye na Niyonsaba Odette ari we mufasha we, ngo bimaze igihe kinini, aho yagiye asahura imyaka, asakambura ibiraro akagurisha amabati n’amategura ndetse ngo yanamwibye imashini yadodeshaga, gusa ngo yagiye agerageza kwihanganira byinshi, avuga ko kuri we yabonaga ari indenga kamere, ati : ‘’ibyabaye ubu byo noneho ni agahoma munwa, kandi ndumva kubyakira bitanshobokera’’.
Nk’uko abisobanura, ngo aherutse guhuruzwa n’umugore w’umugabo utuye mu Kagari bahana imbibi ka Kaseke amubwira ko umugore we asize amukingiranye mu nzu hamwe n’umugabo we (mu kabari umugabo we witwa Musafiri acururizamo inzoga), kandi ngo amakuru afite akaba ari uko uwo mugore yaje kubana n’umugabo we. Ubwo ngo yarahagurutse ndetse ashaka n’abaturage baramuherekeza banajyana n’Umuyobozi w’Akagali ka Kaseke aho ibyo byaberaga.
Bageze yo koko ngo basanze inkuru ari impamo, nuko barakingura gusa umugore nti bigeze bamuca iryera, atari uko atari muri iyo nzu, ahubwo yari yihishe nk’uko abari bahari badutangarije. Uwo mugore bari bamuhishe mu mifuka, bamwambitse umwe hasi n’undi hejuru, barangije barenzaho amakarito nuko bamwegeka mu nguni y’inzu, nyamara amayeri yabo ntiyatinze gutahurwa kuko Umuyobozi w’Akagari afatanyije n’abaturage bari biciwe umutekano, ubwo bamaze guheba bafashe umwanzuro w’uko bagenda bakuraho buri kintu cyari muri iyo nzu, n’uko nyamugore nawe aza guhirimana n’amakarito ndetse n’imifuka bari bamugeretseho avumburwa atyo.
Mbonyingabo Venant nyir’umugore wafatiwe mu cyuho, yabwiye IGIHE ko arambiwe, ngo kubwe arifuza gusa ko yasubizwa ibye yasahuwe ahasigaye byaba ngombwa bakajya mu mategeko agakora ibyayo, ndetse yongeraho ko yumva adakwiye kongera kubonana n’umugore we, aguva ko kuri we byaba ari ugusamba nk’ukundi.
Ibi ariko ntabyemeranywaho n’abana babo bane, kuko bo basaba ko ababyeyi babo bakwiye kumvikana bakareka umwiryane ndetse na nyina akava mu buraya akaza akubaka urwe akanabitaho nk’uko yababyaye.
Ubwo twageragezaga kuvugana na Musafiri wafatanywe na Odette ntibyadukundiye, kuko yatwihishe ndetse akaba ari nako byagenze k’umugore we, naho Niyonsaba Odette ntawe uzi aho ari nk’uko bivugwa n’umugabo.
Ubuyobozi bw’Akagali ka Kaseke ahabereye iki kibazo, buvuga ko icyo bwabashije gukora ari ukureba ukuri kw’ikibazo ndetse bakarinda abari baguwe gitumo bagafatirwa no mu cyuho, ikindi ni ugukora inyandiko mvugo y’ibyabaye ikaba yarahawe impande zombi zakorerwe ibyaha (umugore wa musafiri ndetse na Mbonyingabo) kugira ngo uzashaka kugeza ikirego ku nzego zibishinzwe azazifashishe.
Ibi bibazo byeze cyane hirya no hino mu ngo, kuko usanga mu bashakanye hari ibibazo by’imyiryane, ubuharike ndetse no gucana inyuma ku buryo bukabije.



















TANGA IGITEKEREZO