Mukandamage Chantal w’imyaka 34 y’amavuko amaranye n’umugabo we Nsekerabanzi Jean Claude imyaka 13, ubu bafitanye abana 4, mu Cyumweru gishize yagerageje kwiyahuza ikinini cy’imbeba ngo bitewe n’ubwumvikane buke burangwa mu rugo rwabo.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Mugano aho ni mu Karere ka Ngororero. Tukimenya iyi nkuru twihutiye kugera ku Kigonderabuzima uyu Mukandamage yari arwariye ho nuko twakirwa n’umuforomokazi wari wamwakiriye.
Mubyo uyu muforomo yatangarije IGIHE, yavuze ko bakiriye uyu murwayi arembye nubwo abamuzanye bavugaga ko yanyoye ibini bikoreshwa batega imbeba, uyu muforomokazi yavuze ko icyo yihutiye gukora ari ukubaza umurwayi niba koko yanyoye ibyo binini, maze amaze kubimwemerera ahita amukorera ubutabazi bamuha imiti igomba kwica uburozi buba buri muri ibyo binini by’imbeba kugira ngo bitagira ingaruka bimugiraho, doreko byashoboraga no kumutwara ubuzima, uyu wagerageje kwiyahura kandi twatangarijwe ko nta n’ubwisungane mu kwivuza yagiraga.
Nyuma y’uko asezerewe ku Kigonderabuizima Umunyamakuru wa IGIHE yaramusuye, maze amubaza icyaba cyari cyatumye ashaka kwiyambura ubuzima dore ko yari agiye gusiga abana bato bagikeneye kubona uburere bwe.
Mu gusubiza Mukandamage yatangarije IGIHE ko ibibazo afite ari byinshi, gusa ngo ik’ingutu kugeza ubu cyamuteye kunywa iriya miti yica y’imbeba ni uko yananiwe kumvikana n’umugabo ubwo yamushinjaga ko akora uburaya akajya gusambana n’abandi bagabo, ibi ngo byabateje impaka n’ibindi bibazom bituma afata icyemezo cyo kwikura ku Isi.
Tuganira n’umugabo we Nsekerabanzi Jean Claude yavuze ko ntako atagira ngo abane neza n’umugore we, kandi mu mahoro, ahubwo ngo uwamunaniye ni umugore we, kuko ngo akabya kwiyandarika cyane, ubwo ngo umugabo we iyo avuye mu rugo agiye gushaka imibereho (ibyo bita gupagasa), umugore aho gusigara ku rugo ngo yite ku bana, ahubwo we ngo yinjiza abagabo, yakomeje kandi atubwira ko umugore we afite n’ingeso zitari nke harimo n’izo kwiba ndetse no gushira isoni (akunda gutukana).
Ibi Nsekerabanzi abihuriraho n’abaturanyi be bavuga ko uru rugo rwababujije umutekano kandi ko babona uwananiranye ari Mukandamage, kuko ananiza cyane umugabo we.
Bavuga kandi ko Nsekerabanzi ukora umwuga wo kubaza agerageza uko ashoboye ngo afatanye n’umugore we gutunga urugo.
Umwana wabo mukuru w’imyaka 13, we avuga ko ari Se, afite ikibazo cy’ubusinzi no gutaha akerewe kandi akaza atongana na Mama we, avuga ko afite ingeso yo gutukana, akaba abasaba ko babababarira bakabaha uburenganzira nk’abana babyaye bakava ku ngeso zabo bakabana amahoro.
Babifashijwemo n’abayobozi ariko ndetse n’abaturanyi, uyu muryango ngo wafashe icyemezo ko bagiye kwisubiraho bakabana mu mahora.



















TANGA IGITEKEREZO