Ikinyamakuru n’ibiganiro "Ni Nyampinga" bikomeje intego byihaye yo guhugurira abana b’abakobwa ku gukomeza inzira iganisha ku ndoto zabo.
Iyo igihe cyo guhitamo icyo bazakora kigeze, abangavu bakunze guhura n’ibibazo byo kuba babangamirwa n’ababakuriye basanzwe bababwira icyo gukora, ibi bikaba byatuma batakaza ubushake bwo gukora ibyo bakunze kandi bashoboye.
Ni Nyampinga yashinzwe igamije gufasha abana b’abakobwa kugira ngo bagere ku ndoto zabo ibicishije mu kubaha aho gukorera, igihe n’ibikoresho bikenewe kugira ngo imyaka yabo y’ubukumi abe ariyo itangira inzira nziza y’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.
Nkuko twabitangarijwe na Uwihanganye Jean de Dieu ushinzwe itangazamakuru muri Girl Hub ari nayo yatangije Ni Nyampinga, yagize ati: “Girl Hub yizera mu mbaraga z’ijwi ry’umukobwa. Mu kazi kacu, duharanira ko ijwi ryabo ribona umwanya mu gufata ibyemezo biteza imbere Abanyarwanda muri rusange.”
Nimero yambere ya Ni Nyampinga yasohotse mu Gushyingo 2011, iya kabiri ikaba izagera hanze ku ya 30 Mutarama uyu mwaka ku Rwunge rw’Amashuri Notre dame du Bon Conseil i Byumba ifite umutwe ugira uti “Ibyiza biri imbere.”
Kuri uyu munsi iri shuri rizarushanwa mu makinamico n’andi abiri ariyo Urwunge rw’amashuri de la Salle n’Urwunge rw’amashuri APAPEB.


















TANGA IGITEKEREZO