00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ryari itangazamakuru mu Rwanda rizagera ku byifuzo by’abarikurikira?

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 7 November 2012 saa 12:29
Yasuwe :

Ubwo muri Afurika itariki ya 8 Ugushyingo hizihizwa umunsi nyafurika w’itangazamakuru, mu Rwanda ho abakurikira ibitangazamakuru cyane byandika, babishinja ko bitabagerera ku byifuzo.
Umwe mu basomyi waganiriye na IGIHE mu Mujyi wa Kigali, Ahishakiye Pierre ati “n’ubwo yenda abantu bose badafite ubushobozi bwo kugura ibinyamakuru, njye mbona no mu bitangazamakuru hari ibyo bataduha, ngo tugure tubikunze.”
Uyu musomyi kimwe n’abandi bagaragaza ko hari ibintu byinshi bafitiye amatsiko (…)

Ubwo muri Afurika itariki ya 8 Ugushyingo hizihizwa umunsi nyafurika w’itangazamakuru, mu Rwanda ho abakurikira ibitangazamakuru cyane byandika, babishinja ko bitabagerera ku byifuzo.

Umwe mu basomyi waganiriye na IGIHE mu Mujyi wa Kigali, Ahishakiye Pierre ati “n’ubwo yenda abantu bose badafite ubushobozi bwo kugura ibinyamakuru, njye mbona no mu bitangazamakuru hari ibyo bataduha, ngo tugure tubikunze.”

Uyu musomyi kimwe n’abandi bagaragaza ko hari ibintu byinshi bafitiye amatsiko badasanga mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, bakihitiramo kwigira mu byandikirwa hanze.

Assoumani Niyonambaza, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugari, waganiriye na IGIHE, we abona ko umuntu uvuga ko ibyandikwa bitagera ku byifuzo bye, na we byaterwa n’urwego ariho mu mitekerereze; ati “baca umugani ngo ntawe uneza rubanda, ibyo dutangaza hari abo bishimisha, kuba yakumva ko batageze ku cyo ashaka ntibivuze ko ntacyatangajwe, ahubwo hari ikibazo ko umuco wo gusoma ukiri hasi mu Rwanda .”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru asubiza k’uko abona uburyo itangazamakuru rigera ku byifuzo by’abarikurikira, Mugisha Emmanuel yagize ati “natwe tujya twumva icyo kintu ko ibitangazamakuru rimwe na rimwe bitabagerera ku byifuzo, ariko hari icyo duteganya kubikoraho.”

Akomeza atangaza ko hazakorwa ubushakashatsi (Market survey of media) mu mwaka utaha wa 2013, hakagaragazwa ibyo ibitangazamakuru ryashingiraho rikora, rikamenya ibyo abasomyi cyangwa ababyumva bashaka, hatibagiranye abagura serivisi zabyo. Ubwo bushakashatsi bukazagezwa ku bitangazamakuru.

Mugisha akomeza agira ati “icyo gihe hazagaragara mu buryo bwa gihanga uko ibitangazamakuru bigendeye ku murongo bikoreraho (editorial line), n’ingamba igihugu kiba cyarihaye mu guteza imbere igihugu, kuko itangazamakuru rikora neza rifasha iterambere ry’igihugu.”

Avuga kandi ko icyo gihe bizafasha n’abagura serivisi zo kwamamaza n’amatangazo gushingiraho bamenya igitangazamakuru gikwiye isoko nta marangamutima.

Mugisha agaragaza ko bizagerwaho, kuko hari ivugurura rigenda riba mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, kandi ubwisanzure bwaryo bukaba burihabwa.

Icyo amasoko ahabwa ibitangazamakuru, nka kimwe cyaha ubushobozi bw’amafaranga ibitangazamakuru, na cyo ni kimwe mu byakunze kugarukwaho cyane, kuko ku munsi nk’uyu umwaka ushize hagaragazwaga ko harimo ibitangazamakuru bitoneshwa, bigatuma bimwe bitabona ubushobozi bwo gukora.

Gushaka uburyo ibitangazamakuru byagira ijwi ku Isi ibyo mu mahanga ya kure ntibigire ibyo bitangaza iby’inaha ritabizi, Mugisha atangaza ko na byo bagomba kubiganiraho n’ibitangazamakuru hakarebwa uko byahinduka. Kandi ko hari inama iri bugufi izahuza abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru bakabiganiraho.

Si mu Rwanda gusa, imbogamizi ziracyari nyinshi kuri Afurika, ko umuntu ajya kumva ibyabereye mu gihugu cy’abaturanyi akabikesha igitangazamakuru mpuzamahanga gikorera i Bwotamasimbi.

Mu Rwanda umunsi nyafurika w’itangazamakuru, ntiwijihijwe ariko ibyari kuvugirwamo Inama Nkuru y’Itangazamakuru itangaza ko gahunda nyinshi ziteganyijwe guhuza abigize ibitangazamakuru bari guhura uyu munsi harebwa icyakorwa mu kunoza umurimo bikora, hari gahunda zindi zizabahuza.

Gahunda ya hafi iteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo2012, ikiganiro giteganyijwe guhuza itangazamakuru na Polisi mu kunoza imikoranire yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages