Mu Rwanda igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kimaze kugera kuri 94.7% ku ijana mu gihe cy’imyaka 18, mu gihe buri wese yibaza igihe iki gipimo kizaba 100%, Mukamusonera Marie Claire avuga ko buzagerwaho mu gihe inzitizi zibangamiye iki gipimo zakuweho burundu.
Kimwe no mu Rwanda hose mu Karere ka kamonyi iki gipimo kiri kuri 94.7%. Kimwe mu bizitira ubu bumwe n’ubwiyunge ngo bugerweho uko byifuzwa bikuriwe n’ikibazo cy’irangizwa ry’imanza z’imitungo y’abacitse ku icumu rya Jenoside kitarangira .
Ibi ni nabyo Murenzi Pacifique umuyobozi wa IBUKA unahagarariye inyungu z’Abacitse ku icumu mu Karere ka Kamonyi aherah,o avuga ko ubu bumwe n’ubwiyunge butagaragara mu gihe imitungo y’aba Banyarwanda itari yishyurwa, kandi abayisahuye mu gihe cya jenoside bahari.
Murenzi akumva ko mbere yo kuvuga ubumwe n’ubwiyunge, no kuvuga igipimo bugezeho habanza hagashyirwa mu bikorwa irangizamanza muri aka karere, kuko ngo mu gihe hakigaragara ibisigisigisi by’iki kibazo atapfa kuvuga ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho.
Mu karere ka Kamonyi hari imanza zirenga ho gato ibihumbi 50 by’abagombaga kwishyurwa imitungo bangije, nyamara ubu hasigaye imanza zigera ku 2,991.



















TANGA IGITEKEREZO