Igihugu cya Norvège kizatangira kuburanisha Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ahahoze hitwa i Kibungo.
Sadi Bugingo akekwaho kwica abantu muri Economat Général ya Diyoseze ya Kibungo no ku rusengero rw’Aba Baptista.
Nk’uko tubikesha The New Times, Bugingo aregwa kuyobora ibitero by’abicanyi, kugira inama abicanyi, no guha ibiribwa ingabo z’interahamwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Urubanza ruzatangira ku itariki ya 25 Nzeri, rumare amezi 3 rurangire ku itariki ya 21 Ukuboza.
Sadi Bugingo yafatiwe ahitwa Oslo, umwaka ushize kandi ni we munyarwanda wa mbere uzaba aciriwe urubanza muri Norvège.
Urubanza rwa Bugingo rugiye gutangira nyuma y’aho Norvège yohereje abantu benshi mu Rwanda mu gukusanya ibimenyetso.
Ibindi byaha Bugingo aregwa birimo ubwicanyi, ivanguramoko, kuba umwe mu itsinda ry’abakoze jenoside kandi akanabayobora, hakiyongeraho kwangiza ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.
Avugana na The New Times, Mudahogora Jacqueline warokokeye Kibungo ub ubu usigaye yibera i Kabuga, yagize ati ”Kumva ko Sadi Bugingo agiye gucibwa urubanza ni inkuru nziza kuri njye kuko niwe wishe ababyeyi banjye bose”.
Mudahogora yongeyeho ati “Ndahamyako azahanwa bikwiye, ariko sinzi uburyo bizakorwamo Imana niyo ibizi”.
Bivugwako Bugingo yakoreye ubwicanyi ahahoze hitwa Birenga, Zaza, na Nyakarambi. BUgingo yabaye umunyarwanda wa 2 wafatiwe muri Norvege acyekwaho ivyaha cya Jenoside nyuma ya Charles Bandora, we ushobora koherezwa mu Rwanda vuba aha.
Impapuro zo kumuta muri yombi Sadi Bugingo, zatanzwe na Leta y’u Rwanda muri Mutarama 2008, abashinzwe umutekano mu gihugu cya Norvege bamuta muri yombi ku itariki ya 3 Gicurasi 2011.



















TANGA IGITEKEREZO