Sosiyete yubaka imihanda NPD COTRACO biravugwa ko ifatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo, birengagije uburenganzira bw’umuntu ku mutungo we bwo kutamuvogera maze bigarurira ikibanza cya Nyiransabiyaremye Asinati utuye Akagari ka Rugarama, mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge.
Kwigarurira ikibanza cy’uyu mupfakazi atabisabwe atanahawe ingurane cyangwa ubukode bw’ubutaka kikagirwa ikimpoteri cy’itaka rivanwa mu muhanda iyi Sosiyete ikora uturuka kuri Sitasiyo RP Nyamirambo ukagera ku Murenge wa Nyamirambo, cyatangiye ahagana mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka kugeza na n’ubu NPD COTRACO ikaba iki gifite mu maboko.
Ubwo IGIHE cyasuraga uyu mugore, yadutangarije ko ibyamubayeho ari agahumamunwa. Nyiransabiyaremye yatangarije IGIHE ko bijya gutangira yasanze Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamirambo Nkurunziza Alexis n’Umuyobozi w’Umudugudu atuyemo Bizimana Vincent bahagaze munsi y’urugo rwe ahantu hari ikinogo bari baracukuyemo amabuye.
Haciyemo iminsi Umuyobozi w’Umudugudu yaje gusaba uyu mugore ko bamufasha bakamusibira icyo kinogo kuko gitera umutekano muke mu Mudugudu ayobora , uyu mugore yarabyemeye ikinogo gitangira gusibwa.
Nyuma barangije kusigiba Nyiransabiyaremye yari azi ko birangiye, ahubwo noneho hatangira kwisukiranya amakamyo ari na ko andi arandura inturusu zari iruhande rw’urugo rw’uyu mugore ubwo batangira kumenamo itaka.
Nyiransabiyaremye yaje kubona itaka ribaye ryinshi atangira gutakamba kubera ko yashakaga kugurisha iki kibanza. N’ubwo uyu mugore yatakambaga NPD COTRACO yamusezeranije ko bazamuha miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ntabwo NPD COTRACO yigeze ihagarara kumenamo itaka kugeza aho urugo rw’uyu mugore rwasenyukiye.
Uyu mugore yashyize ibyapa bigaragaza ko ikibanza cye adashaka ko kimenwamo itaka, ariko birarandurwa birajugunwa imirimo yo kumenamo itaka irakomeza.
Nyiransabiyaremye yabajije abantu bamena itaka umuntu ubaha uburenganzira bwo kumena itaka mu kibanza cye, asobanurirwa ko itegeko ryatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Nkurunziza Alexis.
Ku wa 15 Ugushyingo uyu mwaka haje ikamyo nyinshi ziraza zisuka itaka muri iki kibanza ariko n’izitsindagira zitsindagira. Ubwo ngo byaramuyobeye ahamagara Umunyamabana Nshingwabikorwa w’umurenge amubaza ibinyanye n’izo modoka dore ko byavugwaga ko ari we wabahaye ikibanza.
Nkurunziza Alexis Gitifu w’Umurenge wa Nyamirambo yabwiye Nyiransabiyaremye ko yaba yitonze ko itaka babaye baribitse mu gihe gito bakaba barihavana.
Nyiransabiyaremye byaramuyobeye ajya ku Karere gusaba ubufasha Akarere gategeka ko uyu mugore asubizwa ikibanza cye. Kuva icyo gihe ntabwo imodoka zigeze zihagarara kumena itaka muri iki kibanza.
Kugeza ubu Nyiransabiyaremye arasaba ko inzego zose zishoboka zamufasha agahabwa ikibanza akagikoresha icyo yari yagiteganirije akanishyurwa inturusu ze n’insina byaranduwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamurambo Nkurunziza Akexis aganira na IGIHE kuri iki kibazo yavuze ko Nyiransabiyaremye yagiranye amasezerano na NPD COTRACO afatanije n’Umuyobozi w’umudugugu, ku bwe ngo akaba atakwivanga mu masezerano abantu bagiranye adahari.
Tubajije impamvu adafasha Nyiransabiyaremye ngo arenganurwe nk’umuntu amureberera zimwe mu nshingano z’umuyobozi, Nkurunziza ati “Ntabwo napfa kwivanga, cyakora nandegera amaze kunyereka icyo NPD COTRACO itubahirije mu masezerano yagiranye na we nzamurenganura ni cyo mbereyeho.”
Bamwe mu bakozi ba NPD COTRACO baganiriye na IGIHE badutangarije ko bagiranye amasezerano yo gusiba ikinogo cyari munsi y’inzu ya Nyiransabiyaremye mu magambo none akaba atangiye kubahinduka.
Ku bwabo ngo nta karengane karimo kubera ko biteguye kujya gusanza ririya taka ryahasutswe hakaringanira n’ahandi. Muri iki kibanza hamenwa iri taka ho hamaze kuba umusozi munini cyane.
Tukimara kuvugana, abo muri NPD COTRACO bagiye kureba aho bigeze baduhamagara bavuga ko birenze uko bumvikanye, ndetse n’Umurenge icyo kibazo ukizi, iryo taka batazarikuraho ahubwo bagiye kuregana n’umurenge uwo bahaye uburenganzira akaba ari we uzarikuraho, kuko hari imodoka zikomeza kuhamena itaka; bizwi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burimo Umudugudu, Akagari n’Umurenge.
Foto: Olivier Rubibi
























TANGA IGITEKEREZO