Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ubutabera Mpuzamahanga Mpanabayaha Stephen Rapp yatangarije abanyamakuru ko nta bimenyetso Amerika ifite by’uko umutwe wa M23 ukora ibyaha by’intambara.
Ibyo Ambasaderi Rapp yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro gikuru cy’ubushinjacyaha ku wa 13 Nyakanga 2012.
Yagize ati “nkurikije uko nabibonye, nta bimenyetso bihamye byemeza ko M23 ihohotera abantu”, ibi akaba abishimangira mu gihe yari avuye mu Burasirazuba bwa Congo- Kinshasa.
Ambasaderi Rapp akaba yanasobanuye n’ibyanditswe ku wa 25 Nyakanga 2012, aho ikinyamakuru “The Guardian” cyo mu Bwongereza cyanditse ko yagitangarije ko abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo na Perezida Kagame bashobora gukurikiranwa ku byaha bijyanye no gutera inkunga umutwe wa M23.
Yemeje ko iki kinyamakuru cyamubeshyeye aho mu magambo ye, Rapp yagize ati “Ndagira ngo nshimangire ko ntigeze nsaba ko hari umuntu ushyikirizwa ubutabera, cyangwa ko hakorwa iperereza iryo ari ryo ryose ku Rwanda”.
Yakomeje avuga ko Amerika izakomeza gutanga ubufasha mu bikorwa byo gushakisha no kugeza mu butabera abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside ndetse na dosiye zabo zishyikirizwe Leta y’u Rwanda.
Umushinjacyaha Mukuru, Martin Ngoga yunga murye, yavuze ko gushyiraho impapuro zo gufata Sylvestre Mudacumura uyobora umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bidahagije, ahubwo ko hakenewe kongeramo izindi ngufu.
Ngoga ati “kubitangaza gusa ntibihagije ahubwo hakenewe gushyiramo n’ingufu nk’uko byagenze kuri Bosco Ntaganda. Kuri Kabuga Felesiyani biragoranye kuko tutazi aho ari, ariko Mudacumura aho ari harazwi”.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatanze impapuro zo guta muri yombi Sylvestre Mudacumura ku itariki 13 Nyakanga 2012, aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.
Ubushinjacyaha bwa ICC bukaba buvuga ko bufite ibimenyetso simusiga ku byaha by’intambara Mudacumura aregwa byakozwe guhera tariki 20 Mutarama 2009, kugeza mu mpera z’Ukuboza 2010.
Izuba Rirashe



















TANGA IGITEKEREZO