Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, aho yabwiye abajyanama b’ako Karere ko ubukene, kubaho nabi n’ibindi bibazo bitandukanye byose bishobora kuba intandaro zo kwanduza virusi itera SIDA mu gihe abayobozi cyangwa abajyanama badafasha abaturage kwivana mu bukene bigatuma bashakira ubuzima aho bashobora kububurira nko mu busambanyi n’ahandi.
Ibyo yabitangaje ku wa 29 Kamena 2012 ubwo yatangizaga amahugurwa yagenewe abajyanama b’Akarere ka Rulindo ndetse na ba perezida ba njyanama z’imirenge. Akaba yarateguwe ku bufatanye na RBS ibinyujije muri CDLS y’akarere ka Rulindo.
Ayo mahugurwa rero agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere harimo kuboneza urubyaro, kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kurushaho kurwanya icyorezo cya SIDA.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yashimangiye ko SIDA ari ikibazo ariko n’ubukene bukaba ikindi kibazo kinakomeye kuko abantu benshi banandura SIDA kubera ubukene. Akaba rero yarasabye abagize inzego zose ko bakwiye kujya basuzuma bakareba uko ikibazo cy’ubukene gihagaze n’uburyo abantu babwikuramo bityo bigafasha kwirinda icyorezo cya SIDA ngo kuko iyo nta bukene ufite n’imyumvire irahinduka bigatuma ushobora kwirinda no kubona umwanya wo guhugira mu bifite inyungu.
Yasabye abajyanama bose ko bareba uruhare bafite mu kugabanya umubare w’abandura, ariko bibanda cyane mu kugirana inama abantu yo kwivana mu bukene bizigamira, kandi ntibarebe ingo zibana byemewe n’amategeko ahubwo bakareba n’abagabo n’abagore batabana, kuko akenshi nabo bakenera gukora imibonano mpuzabitsina kandi nabyo bikagira ingaruka zo kwandura virusi ya SIDA cyangwa se bakaba batwara n’inda zidateganyijwe
Yasabye aba bajyanama kuziba icyuho bakumira icyo cyorezo bifashisha abayobozi batandukanye mu mirenge babamo, yaba Padiri cyangwa Pasteur kuko ngo baba bazi byinshi ku bayoboke babo cyangwa se abantu bakomeye muri za santere nk’abacuruzi n’abandi, kugira ngo bafatanye bahane amakuru bakumire ikwirakwiza ry’agakoko gatera SIDA bushya, ndetse hanitabwe ku bantu bamaze kwandura kugira ngo nabo bagire ubuzima bwiza
Umwe mu bari bitabiriye ayo mahugurwa yavuze ko ikibazo cya SIDA kijyana no kuba abantu bita ibintu bimwe kirazira, bityo bigatuma ibyabafasha kwirinda bituma abantu babikora mu bwihisho nko kugura udukingirizo no kuba nta muntu atinyuka kwerekana ko ashobora gukora imibonano mpuzabitsina ari nabyo bituma bitwikira ijoro ugasanga abantu barandura atari uko bayobewe ko SIDA ari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ahubwo ari uko batinya kwerekana ibyo bakora.
Aha rero asanga abantu bakwiye gutinyuka bakumva ko gukora imibonano mpuzabitsina bidateye isoni nko kuyikora nabi ari nabyo byangiza ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO