00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Nta mabwiriza ahari abuza abantu gukora nyuma ya saa sita mu cyunamo"

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 11 April 2012 saa 11:12
Yasuwe :

Fidèle Ndayisaba, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko nta mabwiriza ahari abuza abantu gukora nyuma ya saa sita mu gihe cy’icyunamo, ahubwo ko abantu bitabira ibiganiro bitewe na gahunda z’uduce batuyemo.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko mu cyunamo imirimo ikomeza nk’uko bisanzwe, gusa abantu bakitabira ibiganiro bitewe na gahunda z’uduce baturukamo.
Agira ati: ”Igihe cy’icyunamo si konji, konji iba umunsi umwe ”.
Ndayisaba akomeza avuga ko kuba turi mu (…)

Ndayisaba akomeza avuga ko kuba turi mu cyunamo bitavuze ko ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bikorerwa mu mujyi rwagati bihagarara, ahubwo ko icy’ingenzi ari uko abantu bitabira ibiganiro bibera mu duce batuyemo.

Agira ati:”Nta mabwiriza ahari yo guhagarika akazi nyuma ya saa sita, gusa abantu biha gahunda z’ukuntu bagomba kwitabira ibiganiro”.

Avuga ko niba nyir’iduka ari bwitabire ibiganiro byo mu gace atuyemo, agomba kujyayo agasiga umukozi arimo gukora, ubundi nawe akazajyayo ikindi gihe ariko akazi kadahagaze burundu.

Ku kibazo cy’uko hari aho usanga bafungisha abantu nyuma ya saa sita (mu nkengero z’Umujyi wa Kigali) avuga ko biterwa na gahunda y’ako gace ku bwumvikane bwabo n’abahakorera bagafunga.

Ati:”Ibi bituruka ku bwumvikane abantu bo muri ako gace baba bafitanye bagahitamo gufunga bose bakitabira ibiganiro, ariko nta mabwiriza ahari asaba abantu gukinga”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ashimira abawutuye kubera uburyo bakomeje kwitabira ibikorwa by’icyunamo birimo ibiganiro biba buri mugoroba, avuga ko aho abasha kugera asanga abantu babyitabiriye ari benshi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages