Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo by’imitungo y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, risanga kugira ngo ibyo bibazo birangire hagombye kwirindwa amarangamutima, hagakoreshwa ukuri kandi amategeko akubahirizwa. Ibi byagarutsweho ubwo iryo tsinda ryasuraga Akarere ka Nyamasheke ku wa mbere w’iki cyumweru.
Ku itariki ya 5 n’iya 6 Werurwe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baturutse mu mirenge igize Akarere ka Nyamasheke bafite ibibazo by’imitungo bari baje kubigaragariza iri tsinda kugira ngo bishakirwe umuti uhamye.
Ibibazo bigaragara mu karere ka Nyamasheke harimo iby’abasahuye imitungo bagategekwa n’Inkiko Gacaca kwishyura ariko bakaba barabuze ubwishyu, abigaruriye imitungo y’abarokotse Jenoside n’icy’abavandimwe bagurishije imitungo rwihishwa.
Kanzayire Bernadette Umuvunyi Mukuru wungirije akaba akuriye n’iryo tsinda, atangaza ko Itegeko Ngenga rikuraho Inkiko Gacaca riteganya ko uwabuze ubwishyu agomba gukora imirimo ifitiye Igihugu akamaro, bityo icyo akoze kikabarirwa mu mutungo rusange w’Igihugu. Ku kibazo kirebana n’abari mu mitungo y’abacitse ku icumu kuyisubiza bagasigara bakurikirana abayibagurishije.
Iri tsinda kandi rifite n’inshingano yo kumenya abana b’imfubyi za Jenoside bakeneye ubufasha mu by’amategeko, kugira ngo urutonde rwabo ruzashyikirizwe Minisiteri y’Ubutabera babashakire abanyamategeko bo kubafasha.
Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo by’imitungo y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ryashyizweho na Minisitiri w’intebe, rigamije gufasha abayobozi bo mu nzego z’ibanze gukemura ibyo bibazo. Biteganyijwe ko uku kwezi kwa Werurwe kuzarangira ibyo bibazo byakemutse n’ibitararangira bikazaba bifite umurongo uhamye.



















TANGA IGITEKEREZO