00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta miyoborere myiza nta terambere rirambye ryagerwaho

Yanditswe na

Jean Baptiste Micomyiza

Kuya 8 December 2012 saa 12:48
Yasuwe :

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo ku wa karindwi Ukuboza 2012 hasozwaga inama mpuzamahanga y’ubushakashatsi ku iterambere rirambye n’imiyoborere myiza, inama y’iminsi itatu yateguwe na Kaminuza nkuru y’u Rwanda igahuza impuguke ziturutse ku migabane itandukanye y’isi.
Kuva mu mwaka wa 2008 iyi kaminuza itegura inama mpuzamahanga y’ubushakashatsi igamije guhuriza hamwe impuguke zo mu bihugu bitandukanye zikaganira ku bibazo byugarije isi n’uko byakemurwa. Uyu mwaka wa 2012 hagendewe ku (…)

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo ku wa karindwi Ukuboza 2012 hasozwaga inama mpuzamahanga y’ubushakashatsi ku iterambere rirambye n’imiyoborere myiza, inama y’iminsi itatu yateguwe na Kaminuza nkuru y’u Rwanda igahuza impuguke ziturutse ku migabane itandukanye y’isi.

Kuva mu mwaka wa 2008 iyi kaminuza itegura inama mpuzamahanga y’ubushakashatsi igamije guhuriza hamwe impuguke zo mu bihugu bitandukanye zikaganira ku bibazo byugarije isi n’uko byakemurwa. Uyu mwaka wa 2012 hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “Iterambere rirambye mu bukungu n’imiyoborere myiza.”

Dr. Alfred Bizoza, umukozi mu kigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika cy’iterambere USAID mu mushinga wacyo w’iby’ubutaka, ni umwe mu bitabiriye iyi nama. Dr. Bizoza ati “Ibyagarutsweho cyane ni uko abashakashatsi bagombye kureba uburyo ubumenyi bafite cyangwa ibyo bavana mu bushakashatsi byaba ibihindura imibereho y’abaturage ikaba myiza kurushaho.”

Abari mu nama y'ubushakashatsi ya 2012 hamwe n'abitabiriye umuhango wo kuyisoza

Ubwo yasozaga iyi nama ku mugaragaro, Prof. Anastase Shyaka, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza 9RGB) wari n’intumwa ya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yibukije abari muri iyo nama ko imiyoborere myiza ari umusingi w’interambere rirambye. Yagaragaje ko ibihugu bikize cyane ku isi atari ibifite umutungo kamere mwinshi, ko ahubwo ari ibihugu bifite inzego z’ubuyobozi zikora neza.

Prof. Shyaka, ati “Imiyoborere myiza n’iterambere birajyana kuko nk’uko bigaragara ibihugu bikize cyane ku isi si ibifite imitungo myinshi kamere Imana yabiremanye ahubwo ibikize n’ibifite abantu bafite ubumenyi bikanagira inzego z’ubuyobozi zikora neza.”

Mu mwaka wa 2013, inama nk’iyi izibanda ku mihindagurikire y’ikirere n’imicungire y’ibiza nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda Prof. Verdiana Grace Masanja.

Iyi nama yari yitabiriwe n’impuguke zaturutse mu bihugu nka Tanzania, Zambia, Afurika y’epfo, u Buhinde, u Budage, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages