00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta muntu wuzuye ijana ku ijana, buri wese akenera umwuzuza – Dr Habumuremyi

Yanditswe na

Frank Mihigo wa Mugabo

Kuya 3 December 2012 saa 04:53
Yasuwe :

Nk’uko buri mwaka ku isi yose tariki ya gatatu Ugushyingo hizihizwa umunsi mukuru w’abafite ubumuga, ku itariki eshatu Ukuboza 2012 uyu munsi wizihirijwe kuri Stade Amahoro i Remera, aho Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yatangaje ko leta y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira iterambere ry’abafite ubumuga kimwe n’iry’umunyarwanda wese.
Minisitiri w’Intebe yijeje abafite ubumuga ko ibibazo byose bibadindiza bikanapfobya iterambere n’imikorere myiza byabo leta y’u Rwanda izahangana (…)

Nk’uko buri mwaka ku isi yose tariki ya gatatu Ugushyingo hizihizwa umunsi mukuru w’abafite ubumuga, ku itariki eshatu Ukuboza 2012 uyu munsi wizihirijwe kuri Stade Amahoro i Remera, aho Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yatangaje ko leta y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira iterambere ry’abafite ubumuga kimwe n’iry’umunyarwanda wese.

Minisitiri w’Intebe yijeje abafite ubumuga ko ibibazo byose bibadindiza bikanapfobya iterambere n’imikorere myiza byabo leta y’u Rwanda izahangana na byo, ndetse ko bizashira kuko ubu byanatangiye kurwanywa.

Abafite ubumuga batandukanye baganiriye na IGIHE, bavuga ko buri wese agomba kumva no kwemera ko bshoboye n’ubwo bafite ubumuga. Abafite ubumuga bemeza ijana ku ijana ko bashoboye, kandi bavuga ko atari amagambo gusa kuko bafite n’ibikorwa byinshi by’iterambere kuri bo no ku gihugu.

Mu kiganiro twagiranye na Twagirayezu Nsenga Pierre, umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu karere ka Bugesera, yadutangarije ko bishimira cyane uyu munsi wabagenewe kuko ngo ari igihe bahabwa cyo kwisuzuma ndetse by’umwihariko ubu bakaba bishimira uburyo Leta ibaha ijambo.

Ibyiciro by’abafite ubumuga ni bitanu, ari byo abafite ubumuga bwo kutabona, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, abafite ubumuga bw’ingingo, abafite ubumuga bwo mu mutwe, n’abafite uruhurirane rw’ubumuga.

Mu gihe mu minsi yashize abafite ubumuga bakorerwaga iheza rimwe na rimwe ntibanashyirwe mu mashuri, kuri ubu bamwe muri bo hari abateye intambwe mu kwiga bagera no ku rwego rwa kaminuza; ariko ngo baracyafite imbogamizi zirimo no kubura ibikoresho by’ishuri ndetse no kwigishwa n’abarimu batabizobereyemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages